Serivisi z’irangamimerere zigiye kugezwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 16 Kamena 2020 yemeje “iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere”.


Ibi bivuze ko hari serivisi z’irangamimerere zatangirwaga ku rwego rw’umurenge zigiye kujya zitangirwa no ku bitaro n’ibigo nderabuzima, harimo kwandikisha abavutse no kwandikisha abapfuye.

Hemejwe kandi iteka rya Perezida rigena inshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, akaba yahawe ubushobozi bwo kwandika abavukiye n’abapfiriye ahandi hantu hatari mu bitaro n’ibigo nderabuzima.

Mu kubandika ngo azajya ashingira ku makuru yahawe n’umuyobozi w’umudugudu kandi bigakorwa ku bantu bari bafite irangamimerere rizwi.

Mbere y’uko iteka rya Minisitiri ryemezwa, Josephine Mukesha uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu yari yabwiye The New Times ko bahuguye abantu babiri muri buri bitaro n’ibigo nderabuzima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.