Serivisi zitafunguwe si uko ba nyirazo tubanga – Prof. Shyaka

Kuva kuri uyu wa 03 Gicurasi 2020, serivisi z’ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse no gutwara abagenzi kuri moto zasubukuwe. Ibi bije bikurikira izindi serivisi zafunguwe kuva tariki ya 04 Gicurasi 2020, aho abantu basabwe gusubukura imirimo ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda, ababishoboye bagakomeza gukorera mu rugo.


Kugeza ubu ariko utubari, insengero, amashuri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe biracyabujijwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuba izo serivisi zitafunguwe, atari uko abazifitemo inyungu bibagiranye cyangwa ngo habe harimo urundi rwango, ahubwo ko ibi bikorwa mu kurengera ubuzima bw’abaturage bose.

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa 03 Kamena, yagize ati “Serivisi zitarafungurirwa na zo turazizi, kandi si uko ba nyirazo tubanga. Ahubwo hari gahunda zisaba kubanza kongera kugenzurwa, kugira ngo mu gihe zifunguwe zidateza ibindi bibazo. Turacyakomeza kubyigaho, kugira ngo tuzakore ibikwiye bitateza akaga”.

Yashimiye cyane ba nyiri serivisi kugeza ubu zigifunze, uburyo bakomeza kwihangana no gufatanya na Leta mu kurinda abaturage icyorezo cya Covid-19.

Yasabye kandi serivisi zafunguye, ko abazigana n’abazitanga bakomeza kuba maso, kuko nubwo bari ku kazi, icyorezo cyo kigihari.

Serivisi zemerewe gukora

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).

Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi ba Rubavu zirabujijwe.

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Insengero zizakomeza gufunga.

Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngi z’abantu birabujijwe.

Utubari tuzakomeza gufunga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.