Shampiyona ya Handball izakomereza aho yari igeze – FERWAHAND

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), buratangaza ko igihe imikino izasubukurirwa mu Rwanda bazakomereza aho shampiyona yari igeze.

Gicumbi Handball Club iyoboye icyerekezo cy

Gicumbi Handball Club iyoboye icyerekezo cy’iburasirazuba

Nkuko byemejwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ko ibikorwa by’imikino mu Rwanda bizagaruka mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, imyitozo igatangira muri Kanama 2020, muri handball ni hamwe mu bihutiye gusubika umwaka w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), Ngarambe Jean Paul, yagize ati “Imikino nisubukurwa tuzakomereza shampiyona aho yari igeze. Ntabwo tuzatangira undi mwaka, ahubwo tuzakomereza aho twahagarikiye”.

Umunyamabanga wa Ferwahand Jean Paul Ngarambe

Umunyamabanga wa Ferwahand Jean Paul Ngarambe

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amakipe azahabwa umwanya uhagije wo kwitegura gukomeza imikino, kugira ngo abakinnyi bongere bagire imbaraga zo gukina imikino.

Umubare munini w’ibigo by’amashuri mu byatumye Ferwahand yihutira gusubika shampiyona.

Kuba uyu mukino wiganjemo ibigo by’amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza, biri mu byatumye bihutira guhagarika shanpiyona.

Kuri iyi ngingo, Ngarambe Jean Paul yagize ati “Umukino wacu urimo amakipe menshi y’ibigo by’amashuri haba mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri. Nkuko Minisiteri y’Uburezi yabitangaje, umwaka w’amashuri uzagaruka mu kwezi kwa Nzeri, bivuze ko byagorana guhuriza hamwe abanyeshuri bari iwabo ngo ikigo kibiteho kandi nta masomo ahari”.

Police Handball Club iyoboye icyerekezo cy

Police Handball Club iyoboye icyerekezo cy’amajyepfo

Icyiciro cya mbere kirimo ibigo by’amashuri nka ADEGI Gituza, ES Kabarondo, UR Rukara, Munyomve na ES Kigoma, naho mu cyiciro cya kabiri harimo ibigo nka IPRC Karongi, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera, St Martin Hanika, UR Nyarugenge, UR Nyagatare na UR Rwamagana.

Shampiyona ya Handball mu Rwanda yahagaze igeze ku munsi wa gatatu. Ikipe ya Gicumbi HC yari iyoboye icyerekezo cy’Uburasirazuba, mu gihe Police HC yari iyoboye icyerekezo cy’amajyefo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.