Shampiyona y’Ababirigi yahagaritswe burundu, Beveren ya Djihad Bizimana ishobora guhita imanuka

Shampiyona yo mu Bubiligi yamaze guhagarikwa burundu kubera Coronavirus, aho bishobora gutuma ikipe ya Djihad Bizimana ihita isubira mu cyiciro cya kabiri.

Ni nyuma y’iminsi yari ishize iyi shampiyona ihagaritswe by’agateganyo kimwe n’izindi shampiyona nyinshi ku isi, ubu mu Bubiligi bamaze kwemeza ko ihagaritswe burundu.

Babinyujije ku rubuga rwa Internet rwa shampiyona y’u Bubiligi, inama y’ubutegetsi yayo yamaze gutangaza ko bamaze gufata umwanzuro wo gusoza shampiyona zo mu Bubligi harimo iyo mu cyiciro cya mbere yaburaga umunsi umwe ngo isozwe, hakaza guhita harebwa urutonde rw’uko amakipe yakurikiranaga.

Waasland-Beveren ya nyuma irisanga mu cyiciro cyo hasi (Ifoto: BELGA)

Waasland-Beveren ya nyuma irisanga mu cyiciro cyo hasi (Ifoto: BELGA)

Byemejwe ko ikipe ya Club Bruges yari iri ku mwanya wa mbere n’amanota 70, aho yarushaka Gent ya kabiri amanota 15, ko ari yo yegukana shampiyona hatiriwe hakinwa imikino ya Playoffs, naho ikipe ya Waasland-Beveren ikinamo Djihad Bizimana yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 20, ikarushwa n’iya 15 amanota abiri gusa, igomba guhita imanuka mu cyiciro cyo hasi.

Waasland-Beveren isanzwe ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana

Waasland-Beveren isanzwe ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana


Biteganyijwe ko Tariki 15/04/2020, ari bwo hazaterana inteko rusange izemeza iyi myanzuro yafashwe kuri uyu wa Kane, ariko amahirwe menshi bikaba ari ukuzaymeza, bityo Club Bruges igahabwa igikombe cya shampiyona 2019/2020.

Uko urutonde rwa shampiyona rwari ruhagaze

Uko urutonde rwa shampiyona rwari ruhagaze

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.