Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ryatangaje ko shampiyona y’isi y’amagare yari kuzabera mu Busuwisi isubitswe.
Shampiyona y’isi mu mukino w’amagare byari biteganyijwe ko izaba hagati ya tari 20 na 27/09/2020, ikazabera ahitwa Aigle-Martigny mu Busuwisi, byamaze gutangazwa ko isubitswe.
Ibi bije nyuma yaho igihugu cy’u Busuwisi gitangaje ko ibikorwa bihuza abantu barenga 1000 bikomeza gufungwa kugera tariki 30/09/2020, byatumye abategura iri rushanwa bafata umwanzuro wo gusubika iri rushanwa.
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi “UCI”, yahise itangaza ko igiye gushaka uburyo iri rushanwa n’ubundi rigomba gukinwa muri uyu mwaka, hagashaka undi mujyi ku mugabane w’I Burayi waryakira, ndetse n’amarushanwa yose yari aritegerejwemo akaba yakinwa, cyangwa se hakaba amwe muri yo.
Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yaratangiye imyitozo yo gutegura iri siganwa, aho mu cyiciro cy’abakuru cyari kigizwe na Mugisha Moise na Areruya Joseph, bagombaga kuzakina isiganwa ryo mu muhanda rya Kilomtero 249 ndetse bakanahatana mu gusiganwa umuntu ku giti cye ku ntera ya Kilometero 46.
Hari icyiciro kandi cy’abatarengeje imyaka 23 kirimo Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric, bari kuzasiganwa isiganwa ryo mu muhanda ku ntera ya Kilometero 164, ndetse n’abatarengeje imyaka 18 barimo Muhoza Eric na Tuyizere Etienne ku ntera ya Kilometero 124.