Si buri wese wemerewe gucuruza udupfukamunwa – FDA

Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, abaturage bose basabwe kujya bambara udupfukamunwa igihe cyose bari ahantu bashobora guhurira n’abandi.


Leta yorohereje abanyenganda bakora udupfukamunwa, isaba ko twakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu abaturage bakatubona ku buryo bworoshye.

Abacuruzi banyuranye bahise batangira gucuruza udupfukamunwa ariko ibi ni ukubyitondera kuko atari buri wese wemerewe kuducuruza.

Antoine Mukunzi, ushinzwe ubuziranenge mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), mu kiganiro yagiranye na KT Radio ku wa Gatatu, yavuze ko udupfukamunwa twashyizwe mu bwoko bw’ibikoresho byo kwa muganga, ku buryo ducuruzwa n’abantu bihariye.

Yagize ati “Kuri ubu ahantu hemerewe gucururizwa udupfukamunwa, ni muri za farumasi, supermarkets cyangwa ahandi hantu hemejwe na FDA. Ubu turavugana n’abajyanama b’ubuzima, amavuriro anyuranye hirya no hino kugira ngo buri muturage akagereho ku buryo bworoshye”.

Antoine Mukunzi yavuze ko abaducuruza bose bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku. Ati “abaducuruza hirya no hino mu mitaka, na bo bagomba kuba barasobanukiwe amabwiriza yo kuducuruza, bafite isuku kandi bagacuruza udufunze neza”.

Yasabye abaguzi kujya babanza kureba niba ako bagiye kugura gafunze neza, handitseho ingano yako ndetse n’uruganda rwagakoze, kugira ngo yizere ubuziranenge bwako.

Samuel Mporanzi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubuziranenge mu ikoranabuhanga mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB), yavuze ko abanyenganda bahawe uburenganzira bwo gushaka ibikoresho bapfunyikamo, ariko ko udupfukamunwa tutagomba gufungwa mu ishashi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurinda ibidukikije.

Abaguzi baba bagomba kureba niba ako baguze gafunze ku buryo kadahura n’umwanda.

Yavuze ko abaturage bakwizera ubuziranenge bw’uturi ku isoko uyu munsi, kuko utwakozwe tutari twujuje ubuziranenge, basabye abari badukoze kudukura ku isoko, kandi ko hirya no hino hari abagenzuzi ba RSB bagenda bareba niba koko uducuruzwa twujuje ubuziranenge.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.