Sida Idasanzwe

Umukobwa mwiza cyane yari afite ubwiza burenze ubwa Bwiza Bwa Mashira bajya bavuga. Rimwe ajya mu rusengero ku mugoroba, mu gutaha imvura y’urudubi itangira kugwa arayugama. Nyuma yaje guhita nka saa ine z’ijoro, afata inzira arataha. Ageze mu gashyamba ahantu hatabona neza asanga abasore barindwi bamuteze ngo bamufate ku ngufu.Abibonye ahimba amayeri, afata Mobile ye atangira kwivugisha ati: “Allo,…ni byiza…ariko ko numva umbwira nabi…? Ngo nakwanduje SIDA? Guma hamwe nanjye sinayihamagariye…Ngo agakingirizo?….Wari uyobewe se ko ubwoko bwa SIDA yanjye buca mu gakingirizo?…Njye mfite ubwoko bukomatanije amoko atanu ya Sida ahubwo uwo nyiteye ntamara kabiri…..” Ubwo ba basore bose bahise biruka amasigamana, umukobwa yitahira ku mudendezo, naho abandi bo na n’ubu baracyiruka!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.