Uruganda rutunganya Sima rwa ‘Prime Cement Ltd’ rukorera mu Karere ka Musanze, rwashyize ku isoko Sima nshya mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwihaza no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Ni sima yamurikiwe mu muhango wabereye ku cyicaro cy’urwo ruganda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Nzeri 2020, mu rwego rwo kumenyesha Abanyarwanda ko iyo sima yageze ku isoko.
Kuba iyo sima nshya yageze ku isoko bije gukemura ibibazo bya benshi, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko ku isoko ry’u Rwanda sima yari imaze kuba nke, aho ibiciro bikomeje kuzamuka nk’uko Musabyemariya Janviere umwe mu bacuruzi yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Uru ruganda ruje kuba igisubizo cy’ibura rya hato na hato rya sima n’izamuka ry’ibiciro.
Nk’ubu mu byo ncuruza harimo na sima, ariko ntayo mperutse kuko yari yarabuze n’ibiciro byarazamutse bigera ku mafaranga akabakaba ibihumbi 12 ku mufuka, ariko ubu turishimye tubonye sima ukorerwa iwacu kandi ikomeye iva no mu makoro y’iwacu, kandi inahendutse aho izajya igura 9,500, ntabwo abaturage bazongera guhendwa”.
Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka, rukoresha abakozi babigize umwuga basaga 100 aho n’abaturage baruturiye basaga 100 bahawe akazi. Umuyede ahembwa 1,500 mu gihe umufundi ahembwa 2,500 ku munsi.
Bamwe mu baturage bakora muri urwo ruganda baganiriye na Kigali Today, bavuga ko urwo ruganda rumaze kubateza imbere mu gihe gito bahawe imirimo.
Nshimiyimana Theogene, ati “aka kazi nkamazemo hafi umwaka ariko maze gutera imbere, naguze amatungo, noroye ihene, intama, umwana ariga ndanazigama ku mafaranga 2,500 mpembwa ku munsi nk’umufundi”.
Mugenzi we w’umuyede, ati “ndi umugore umaze amezi atanu mpawe akazi muri uru ruganda, ariko maze kugera kuri byinshi. Amafaranga 1,500 mpembwa ku munsi ni menshi cyane kuko mbasha kuyaguramo ibyo nkeneye byo gufasha urugo nkanazigama.
Uru ruganda ruziye igihe kuko hano mu Murenge wa Kimonyi twari mu bwigunge nta kintu cyo gukora kuko ari mu makoro”.
Umusore wiga mu mashuri yisumbuye ati “muri ibi bihe amashuri yahagaze kubera icyorezo cya covid-19, njye nta kibazo nagize kuko mu mezi atanu maze nkora hano kuri konte yanjye maze kugira amafaranga ibihumbi 50, nidusubira mu masomo nta kibazo nzagira cy’ibikoresho”.
Urwo ruganda rwatangiye kubakwa muri Nzeri 2018, rumaze gutunganya sima ingana na toni zikabakaba ibihumbi 100, aho rwiteguye guhaza iyo sima ku isoko ry’u Rwanda nk’uko Rolf Anttila, umuyobozi Mukuru wa Prime Cement Ltd yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe aho tumurika sima ya mbere ikorwa n’uruganda rwacu. Ntabwo ari umunsi wo kurutaha ku mugaragaro kubera Covid-19, gusa kurutaha ni vuba mu gihe icyorezo kizaba cyatanze agahenge, aho twifuza gusabana n’abakiriya bacu ndetse n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi.
Ni iruganda rufite ubushobozi bwo gusohora toni zingana n’ibihumbi 600 ku mwaka, ni uburyo bwiza bwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga ku buryo u Rwanda ruzihaza ku isoko”.
Amakoro aboneka muri ako gace ni hafi 50% by’ibikorerwa muri urwo ruganda.