Sindamenya icyerekezo cyanjye kuko hari ibyo numvikanye na Rayon Sports itubahirije-Kimenyi Yves

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports Kimenyi Yves yahakanye amakuru avuga ko ari mu biganiro na Police FC, anavuga ku mibanire n’ikipe ya Rayon Sports muri iyi kipe.

Mu gihe umwaka w’imikino mu Rwanda usa nk’aho wasojwe, ubu iyi minsi ikigezweho mu mpira w’amaguru, ni igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho amwe mu makipe yatangiye gutekereza ku mwaka w’imikino utaha.

Imwe mu makipe ari kuvugwa cyane muri iyi minsi ni ikipe ya Police FC bivugwa ko hari bamwe mu bakinnyi yatangiye kugirana nabo ibiganiro harimo Kimenyi Yves, Eric Rutanga ndetse na Iradukunda Eric Radu basanzwe bakinira ikipe ya Rayon Sports.

Kimenyi Yves, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

Kimenyi Yves, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

Mu kiganiro Kimenyi Yves yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na Police Fc yayumvise gusa ariko avuga ko bibaye bitaba ari ubwa mbere kuko n’umwaka ushize mbere y’uko ajya muri Rayon Sports baganiriye.

“Amakuru nanjye narayabonye, si bwo bwa mbere twaba tugiranye ibiganiro kuko n’umwaka ushize mbere yo kujya muri Rayon Sports twari twaganiriye”

Kimenyi Yves kandi avuga ko mu masezerano yagiranye na Rayon Sports hari ibitarubahirijwe, gusa bitatuma ahita afata umwanzuro wo kuyivamo kuko hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye baganira mu bihe bitandukanye.

“Kugeza iyi saha sindagira icyerekezo ngo mvuge ngo ndi hano kuko ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports, n’ubwo hari ibyo nemeranijwe na Rayon Sports bikaba bitarashyirwa mu bikorwa, ntibivuze ko nahita mfata icyemezo runaka ntaramenya uko ejo hanjye hameze”

Bimwe mu bivugwa uyu munyezamu ashobora kuba atarabonye yari yaremerewe n’ikipe ya Rayon Sports harimo amafaranga yo kumugura yagombaga guhabwa bari bumvikanye, ariko ahabwa kugeza ubu akaba atarigeze abona andi yari yumvikanye n’ikipe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.