Singombwa ko wabura uko uryama mu gihe cy’ubushyuhe , Dore ibintu 9 wakora ugasinzira neza

Bikunze kubaho kenshi ko umara umwanya mu buriri, uhindukira wabuze uburyo bwiza uryamamo ukabura n’ ibitotsi. Ibi bikunze kubaho mu bihe nk’ibi turimo by’impeshyi aho ikigero cy’ubushyuhe kiba kiri hejuru.
Abashakashatsi bavuga ko hari ikigero cy’ubushyuhe gituma umubiri w’umuntu woroherwa no gusinzira. Iyo udasinzira neza ugira ibibazo bitandukanye birimo kwibagirwa bya hato na hato, kugabanyuka k’ubushobozi bwo kwitegereza n’umunaniro ukabije.
 
Ni yo mpamvu ari ingenzi gusinzira kandi neza. Ikigero cy’ubushyuhe cyiza k’umuntu ugiye kuryama ubundi ni 18.3 dogere Celcius (°C), umubiri wacu muri rusange iyo dusinziriye utakaza ubushyuhe ariko ntukonje, bukaba ari ubushyuhe buri mu rugero.
 
Akenshi kuryama ahantu hari ku kigero cy’ubushyuhe kinogeye umuntu ugiye gusinzira bituma asinzira byoroshye kandi neza.
 
Mbere yo gusinzira umubiri uvubura umusemburo w’ ibitotsi witwa Mélatonine, uyu musemburo niwo utera umubiri kujya ku kigero cy’ubushyuhe kinogeye gusinzira.
 
Iyo rero ubushyuhe buri hejuru, uyu musemburo ntubasha kugabanya ubushyuhe bw’umubiri ibi bikaba impamvu ituma kuryama ahantu hashyushye byakuviramo gutinda gusinzira cyangwa se kubura ibitotsi.
 
Dore ibintu icyenda byibanze wakora mbere yo kuryama maze ugasinzirz neza mu bihe nk’ibi by’impeshyi.
 
-Kudatuma umwuka ushyushye winjira
 
Mu kwirinda ko umwuka w’ubushyuhe winjira aho uryama, ni byiza gufunga amadirishya ku manywa n’igihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera.
 
-Kwinjiza umwuka wo hanze mu ijoro
 
Iyo bwije umwuka wo hanze uba ukonje kandi uhehereye, kugira ngo ikigero cy’ubushyuhe cy’aho uryama kigabanyuke, byaba byiza gufungura amadirishya uwo mwuka ukonje ukinjira. Ibi bigakorwa mbere y’uko uryama.
 
Habaye hari umutekano n’umutuzo amadirishya wayareka ukaryama afunguye ariko utizeye umutekano wafunga amadirishya mbere yo gusinzira ahubwo ugafungura umuryango w’ icyumba kugira ngo uwo mwuka ukomeze winjire.
 
-Kuvana matela ku gitanda
 
Kuryama hasi byongera ubukonje, rero gukura matela ku gitanda ukayishyira hasi bizagufasha kugabanya ubushyuhe, bitume usinzira neza.
 
-Kunywa amazi
 
Kunywa amazi igikombe kimwe mbere yo kuryama, bizafasha umubiri wawe kugabanya ikigero cy’ubushyuhe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubura kw’amazi mu mubiri na byo biri mu bitera ibura ry’ibitotsi.
 
-Kwirinda kunywa ikawa
 
Ubushakashatsi bwakozwe ku ikawa bwagaragaje ko yongera ubushyuhe mu mubiri ibi bikaba byaba impamvu yo kubura ibitotsi igihe wayinyoye wegereje amasaha yo kuryama. Kugira ngo usinzire neza rero byaba byiza uyirinze mu masaha y’umugoroba.
 
-Kugabanya urumuri rw’aho uryama
 
Umubiri wacu uvubura umusemburo w’ibitotsi utuma dusinzira witwa Mélatonine, iyo urumuri rwiyongereye bitumenyesha ko ari igihe cyo gukanguka.
 
Kugabanya urumuri rero bizagufasha gusinzira byoroshye kandi neza, warugabanya uzimya amatara no gufunga urumuri ruturuka mu madirishya
 
-Kwiyorosa ibiryamirwa byoroshye
 
Kwiyorosa ibiryamirwa biremereye bitera ubushyuhe nabyo byaba intandaro yo kubura ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi bitewe n’ubushyuhe bukabije.
 
Ni byiza rero gushaka amashuka yorohereye atari butere ubushyuhe bwinshi ku mubiri kandi abasha gukurura ubuhehere bukagera ku mubiri.
 
-Kugira amasaha ahoraho yo kuryama
 
Kuryama amasaha akuze byashoboka ko byabaho ariko ntabwo ari byiza ko biba ibya buri munsi. Kuryamira amasaha amwe buri joro, bizagufasha kurwanya kubura ibitotsi.
 
-Kwirinda kurya ibiribwa birimo urusenda
 
Urusenda rwongera ubushyuhe mu mubiri, kurya ibiribwa birimo urusenda bishobora gutera kubura ibitotsi kubera uko kwiyongera k’ubushyuhe mu mubiri.
 
Gusinzira ni ingenzi ku buzima bwacu bwari buri munsi ndetse bigira n’uruhare rukomeye mu mitekerereze yacu. Kudasinzira neza uko bikwiye, bishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu harimo kurwara umutwe udakira, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara z’umutima.
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.