SOBANUKIRWA: Bizagenda kumunsi wanyuma wo gutanga Premier League aho Man City na Arsenal zose zifite amahirwe yo kucyegukana / Dore ibyo utari uzi kuri iyi mikino izabera rimwe

Amakipe ya Manchester City na Arsenal azajya gukina umunsi wa nyuma wa Premier League ku Cyumweru, yombi afite amahirwe yo kwegukana igikombe. Kuri ubu, Man City iyoboye urutonde n’amanota 88, ikurikiwe na Arsenal ifite 86 mu mikino 37 imaze gukinwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi, ubwo iyi Shampiyona izaba isozwa, Manchester City izakira West Ham United naho Arsenal yakire Everton. Hagati y’ibibuga byombi bizaberaho imikino, harimo intera y’ibilometero 318.

Manchester City izaba ikeneye gutsinda kugira ngo yegukane Premier League ku nshuro ya kane yikurikiranya, ni mu gihe amahirwe ya Arsenal ashingiye ku kuba yatsinda umukino wayo, ariko City ikanganya cyangwa igatsindwa na West Ham.

Arsenal y’Umutoza Mikel Arteta irashaka kwegukana Premier League ku nshuro ya mbere nyuma ya 2004.

Hazategurwa ibikombe bibiri?

Benshi bibuka umwaka w’imikino wa 2011/12, ubwo Sergio Agüero yafashaga Manchester City gutwara Igikombe cya mbere cya Premier League. Ibyo bihe bikomeye by’umunsi wa nyuma byagarutse muri iyi Shampiyona. Iyo ni imwe mu nshuro icyenda aho ikipe yatwaye Premier League yamenyekanye ku munsi wa nyuma.

Jürgen Klopp na Liverpool bakibuze inshuro ebyiri ku munsi wa nyuma, Manchester United igitakaza imbere ya Blackburn mu 1994/95, ariko icyambura Newcastle United muri ubwo buryo nyuma y’umwaka umwe.

United yabikoze kandi mu mwaka w’imikino 1998/99 ubwo yegukanaga ibikombe bitatu bikinirwa mu Bwongereza.

Ku Cyumweru bizaba ari ku nshuro ya 10. Bizagenda gute?

Hari abibaza niba igikombe kizaba kiri hagati y’imijyi ibiri izaberamo imikino ku buryo hashobora guhita hitabazwa indege yakigeza ku kibuga cy’ikipe yacyegukanye.

Hari kandi n’abibaza niba hari ikipe izaba yazaniwe igikombe cya nyacyo, indi igahabwa igisa na cyo kugira ngo igikoreshe mu birori mu gihe yaba ari yo icyegukanye.

Gusa, ibyo byose si byo: Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko kuri uyu munsi wa nyuma, Premier League izajyana ibikombe bibiri bisa kuri buri kibuga. Ubusanzwe, iyi Shampiyona iba ifite ibikombe bibiri harimo igihabwa ikipe yayegukanye n’igikoreshwa na Premier League ubwayo.

Hejuru y’ibyo, hazategurwa kandi imidali 40 kuri buri kibuga. Buri mukinnyi wakinnye byibuze imikino itanu azaba yemerewe kwambikwa umudali. Buri kibuga kizaba gifite ’podium’ imeze nk’izaba iri ku kindi, aho hazatangirwa igikombe, ndetse hazaba hateguwe n’ibishashi bizaturitswa mu birori.

Nihamara kumenyaka ikipe itwaye igikombe ni bwo ushinzwe kucyandikaho azashyiraho izina ry’ikipe yagitwaye mbere y’uko abakinnyi bacyishimira.

Nyuma yo gutwara igikombe, ikipe izagenda ikibike umwaka mu gihe Premier League izasubirana cya kindi kitatanzwe.

Ikipe yegukanye Premier League, isubiza igikombe habura ibyumweru bitatu ngo undi mwaka w’imikino urangire.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.