Sobanukirwa byinshi kw’izina Desire abarifite bagira umutima mwiza bakazirana n’uwashaka kubatoteza / Burya ryagenewe abakobwa n’ubwo n’abahungu baryitwa / Urugero nk’icyamamare Desire Luzinda, Murungi Desire n’abandi

Ushobora kuba witwa iri zina cyangwa hari mwene wanyu , mucuti wawe n’abandi waba uriziho , Izina Desire ni izina rikunzwe kwitwa abana b’abakobwa , uretse nko mu Rwanda n’ahandi hatandukanye kw’isi hari nabaryitwa ari abahungu. Ni izina rigezweho muri iki kinyejana  doreko ari izina rivugitse neza kandi ku buryo bworoshye.

Babitimes.com twazanye ubusobanuro bugize iri zina dore ko abenshi bagiye babidusaba ko twakora inkuru ku busobanuro bw’amazina arimo niri Desire, twatangaho nk’urugera ku muhanzikazi w’icyamamare w’umunya Uganda witwa Desire Luzinda.

Desire ni izina rikunzwe kwitwa abakobwa rikomoka ku gifaransa désirée, bisobanura “kwifuzwa.” Icyifuzo kiza nk’imihindagurikire igezweho ya kera, ijambo ryiza mu izina bwite. Ariko rero, iri zina rikomoka mu kilatini Desiderius, bisobanura “kwifuzwa,” “umwana ushakishwa,” n ‘“umwana uteganijwe.” Kubyifuzo by’umutima wawe, iri zina ryonyine niho rizakora.

Twagize amahirwe yo kubaza bamwe mu bitwa iri zina barimo n’umunyarwandakazi witwa Murungi Desire watubwiye ko koko aribyo izina Desire bitwa byaturutse kukuba ababyeyi barabashakaga cyane ,  aho usanga ari umukobwa wifuzwaga cyane dore abenshi usanga bakurikira abahungu, noneho muri make ababyeyi bashaka kubyara umukobwa ugasanga rero bahise bamwita Desire nk’izina risobanura uwifuzwaga.

Kenshi uzasanga iri zina rifitwe n’abana bakenewe cyane kuko buzuza kwifuza kw’ababyeyi, bakunda kugira umutima mwiza, bakunda kurya, bakunda gukora ibintu ku murongo, bakunda kwiha amahoro, banga umuntu ubeshya, bazira umuntu ubatoteza muri make umuntu uvuga nabi cyane.

Iri zina abahanga bavuga ko mu bana bavuka miliyoni imwe usaga harimo ibihumbi bitatu bitwa Desire ariyo mpamvu tuvuga ko rikunzwe cyane.Ni kenshi uzahura n’aba bantu ariko ni byiza ko uramutse hari ikindi ubabonyeho wadusangiza.

Murungi Desire umwe mubo twaganiriye bitwa izina Desire risobanura umuntu uza yari akenewe anifuzwa cyane.

Desire Luzinda n’umwe mu bitwa iri zina ugira umutima wo gufasha , dore ko abinyuza mucyo yise Desire Luzinda Foundation afashirizamo abantu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.