SOBANUKIRWA : Dore imiterere n’ubusobanuro bw’izina Jolly! Bihura na Miss Mutesi Jolly 90% , Nawe shyira kw’ijanisha utubwire!

Hari ubwo witwa izina ariko ntusobanukirwe icyo rivuze cyangwa igisobanuro cyaryo, bityo rero BABI TIMES yakusanyije bimwe mu bisobanuro by’izina JOLLY , ndetse na bimwe mu biranga bamwe mu bantu bitwa iryo zina.

JOLLY n’izina ry’icyongereza rikunze kwitwa abakobwa cyane cyane ukunze gusanga ari beza kuko naryo ubwaryo risobanura ubwiza.

Abantu bitwa izina JOLLY rero , akenshi bakunze kurangwa n’urugwiro, ibyishimo, intego, kandi bakunda kwifatira imyanzuro , baba abantu bakunda gushishoza kandi ntibakunde kwinjirirwa mu buzima cyangwa ngo babushyire ahagaragara cyane.

Ikindi Wabasha kumenya kuri ba JOLLY  nuko baba ari abakobwa beza cyane kukigereranyo cya 80% ku isi yose ,  aba bakobwa bitwa iri zina Jolly  bagira ubwenge cyane , akenshi bwiganjemo ibikorwa birimo no gushyigikirana , ndetse imivugire y’aba bakobwa usanga yujemo ubwenge buhambaye kuko bitondera ibyo bagiye kuvuga.

Hari amwe mu mazina aremereye tuzi y’abantu bitwa ba JOLLY ushobora kwibaza ngo ese ibi barabyujuje? ariko nujya kurebera hamwe urasanga 90%  by’ibi babyujuje. Sitwagiye kure twafashe  Umwe mu byamamare wareberaho mu gihugu cyacu ni umunyarwandakazi wabaye Miss Rwanda 2016 witwa MUTESI JOLLY nawe ufatwa nk’umwe mu bakobwa beza kandi b’abanyabwenge kubera ibikorwa by’indashyikirwa bikunze kumuranga.

REBA AMAFOTO Y’UMWE MU BAKOBWA B’ABANYARWANDA WITWA IZINA ‘JOLLY’

REBA IYI VIDEO Y’UMWANA UFITE UBUHANGA BW’IMPANO IDASANZWE!

https://www.youtube.com/watch?v=tBS11k8hdjw

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.