SOBANUKIRWA: Ese impumuro mbi mu kanwa iterwa n’iki? Dore icyo wakora kugirango uyirinde

Rimwe na rimwe hari igihe uganira n’umuntu wakumva umunuko (impumuro mbi) afite ukifuza ko ibiganiro byanyu byarangira cyangwa akavugira kure atakwegereye bitewe n’ukuntu uba wumva wabangamiwe. Impumuro mbi n’ikibazo kigirwa n’abatari bacye kandi ubyiyumvisheho bikaba bimutera ipfunwe kuburyo yakwiheza mu bandi.

Ese kugira impumuro mbi mu kanwa biterwa n’iki ?

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko iki kibazo giterwa na bagiteri (Bacterie) ziba zabaye nyinshi mu kanwa aho zigenda zigashwanyaguza ibyo umuntu yariye bikaba ari byo bitanga ya mpumuro mbi. Si ibyo gusa rero kuko hari n’ibindi bishobora gutuma umuntu ahumura nabi mu kanwa nko:

Kugira isuku nke yo mu kanwa, ni ukuvuga kudasukura neza mu kanwa, gutinza ibiryo mu kanwa ntuhite uhasukura, kwihata ibiribwa bizwiho kunutsa mu kanwa nka tungurusumu, amafi, amashu ndetse n’ibitunguru ukabikora igihe kinini. Abashakashatsi kandi bavuga ko iyo ufite ibibazo mu rwungano ngogozi bishobora gutuma uhumura nabi mu kanwa.

Dore ibyagufasha kurwanya impumuro mbi mu kanwa:

Bimwe mu byo abahanga bagaragaza ko bishobora kurwanya impumuro mbi mu kanwa umuntu akabaho atekanye adafite ipfunwe ryo kujya mu bandi bitewe n’umunuko umuturukaho harimo:

Medical News Today ivuga ko koza amenyo nibura gatatu ku munsi ndetse n’igihe cyose umaze kurya ni ngobwa koza amenyo cyangwa ukanyuza amazi mu kanwa kandi ukagerageza guhindura uburoso bw’amenyo nibura buri mezi atatu kuko burya ubundi buba bushaje. Kurya ibiribwa byiganjemo vitamine C kuko bizwiho kurwanya gukura kwa bacteria ziba ziri mu kanwa.

Mu gihe ubona byananiranye kurwanya impumuro mbi mu kanwa ukoresheje uburoso n’umuti w’amenyo byibura gatatu ku munsi, gerageza kugana muganga hasuzumwe icyaba kibitera ni biba ngombwa uhabwe imiti yabugenewe ariko uce ukubiri n’ipfunwe uterwa no kugira impumuro mbi mu kanwa.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.