Sobanukirwa ibiranga Kapiteni w’ikipe mu mikino itandukanye

Nk’uko imikino itandukanye mu buryo bw’imikinire, amategeko, imipira ikinwa ndetse n’ibindi bikoreshwa mu kibuga nk’inkweto, imyenda bambara ndetse n’amategeko . Mu kibuga cy’umukino uwo ari wo wose hagomba kuba umukinnyi uyoboye abandi ari we Kapiteni ugomba kugira ikirango kimugaragaza kikamutandukanya n’abandi.


Kigali Today yagukusanyirije ibiranga abakapiteni b’amakipe iyo bari mu kibuga mu mikino itandukanye

Football: igitambaro cyambarwa ku kuboko kw’ibumoso (Armband / Brassard)

Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru mu kibuga arangwa n’igitambaro cyambarwa ku kaboko k’ibumoso hagati y’Uritugu n’inkokora.

Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga agomba kwambara igitambaro igihe cyose ari mu kibuga

Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga agomba kwambara igitambaro igihe cyose ari mu kibuga

Iyo Kapiteni asimbuwe iki gitambaro agisigira Kapiteni wungirije. Iyo yabanje ku ntebe y’abasimbura akinjira mu kibuga ,uwari ucyambaye araza akikimwambika mu rwego rwo ku musubiza ubuyobozi bwo mu kibuga

Volleyball: Hakoresha akarongo k’Umukara

Mu mukino wa volleyball bitandukanye no mu mupira w’amaguru nk’uko bigaragara mu mategeko agenga imyambarire yo muri uyu mukino.

Kapiteni wa UTB y

Kapiteni wa UTB y’abagore Cyuzuzo Yvette wambaye nimero 9 n’abakinnyi ayoboye

Kapiteni w

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christopher n’akarango hasi ya nimero ye

Kapiteni w’ikipe runaka muri volleyball arangwa n’akarongo k’umukara gatambitse munsi ya nimero kapiteni yambaye.

Basketball: Nta kirango agira

Mu mukino wa basketball wo hambere abakapiteni b’amakipe ahanganye mu kibuga bagaragazwaga n’agatambaro bambaraga ku kuboko.

Uyu munsi abakapiteni bo muri basketball bagaragarira ku rupapuro rw’umukino ndetse bakabanza kwereka abasifuzi bagiye kuyobora umukino.

Aristide Mugabe ni Kapiteni wa Patriots BBC

Aristide Mugabe ni Kapiteni wa Patriots BBC

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu basifuzi b’umukimnyi wa Basketball mu Rwanda Ndorimana Eric yagize ati” Mbere bambaraga igitambaro kiranga abakapiteni ariko uyu munsi ntabwo bakicyambara , abasifuzi babanza kwerekwa abakapiteni b’umukino bakaganira nabo ,ikindi ikirango cyabo kigaragara ku rupapuro rwwandikwaho amanota (Feuille de marque)”

Handball: Bambara igitambaro kibaranga (armband )

Mu mukino wa handball haba mu Rwanda ndetse no Ku Isi hose , umuyobozi w’abakinnyi mu kibuga ariwe kapiteni arangwa n’igitambaro kimuranga cyambarwa ku kaboko.

Handball naho kapiteni yambara igitambaro ku ka moso

Handball naho kapiteni yambara igitambaro ku ka moso

Kapiteni wa Handball mu marushanwa akomeye yambara igitambaro ku kuboko kw

Kapiteni wa Handball mu marushanwa akomeye yambara igitambaro ku kuboko kw’iburyo

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umunyamabanga w’ishirahamwe ry’umukino wa handball mu Rwanda Ngarambe Jean Paul yagize ati” Kapiteni mu kibuga yambara arm band ,ariko kubera ko mu mukino bakunda gusimbuza abakinnyi buri kanya iyo avuyemo nta wundi agisigira.”

Iki gitambaro cyambarwa ku kaboko k’ibumoso.

Rugby : Igitambaro cyambarwa ku kaboko k’iburyo cyangwa nticyambarwe

Mu mukino wa Rugby abakapitani b’amakipe bamabara ibitambaro bibaranga ku kaboko k’iburyo bitewe n’irushanwa iryo ariryo cyangwa ntibacyambare.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda Kamanda Tharcisse yasobanuriye Kigali Today uko bigenda ,yagize ati” Igitambaro cy’ubukapiteni cyambarwa mu marushanwa amwe namwe nk’igikombe cy’Isi”

Rugby mu Rwanda abakapiteni nta dutambaro tubagaragaza. Hano abasifuzi bo ku ruhande bakikije abakapiteni n

Rugby mu Rwanda abakapiteni nta dutambaro tubagaragaza. Hano abasifuzi bo ku ruhande bakikije abakapiteni n’umusifuzi wo hagati

“Hano mu Rwanda ntibabyambara haba mu makipe asanzwe ndetse n’ikipe y’igihugu. Ikindi bishobora guterwa n’uko imyenda yabo idozwe “

Iki gitambaro cyambarwa n’abakapiteni kibaha uburenganzira bwo kuyobora bagenzi babo mu kibuga ndetse no kuvugana n’umusifuzi iyo hari ibyo ikipe ye itishimiye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.