Sobanukirwa ibya agatotsi kari hagati Ishimwe Pierre wari umunyezamu wa mbere wa APR Fc n’umutoza wayo mushya Thierry Froger/Ishyamba si ryeru!

Niba hari umukinnyi utishimye mu ikipe ya APR FC ni umunyezamu Ishimwe Pierre nyuma y’uko bivugwa ko umubano we n’umutoza Thierry Froger  ujemo agatotsi. Ubundi uyu mubano waba bombi wajemo agatotsi ubwo biteguraga umukino wa Super Cup wabahuje na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023 aho Rayon yabatsinze 3-0.

Bivugwa ko ari bwo uyu mutoza yashwanye na Pierre ndetse ahita anamukura mu bakinnyi 18 yakoresheje kuri uyu mukino.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko nyuma yaje no kubwira uyu munyezamu ko we amufata nk’umunyeza wa 3 ni mu gihe uwa kabiri ari Mutabaruka Alexandre n’aho uwa mbere akaba Pavelh Ndzila.

Ibi rero ntabwo Ishimwe Pierre wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa APR FC wanayihesheje ibiKombe bya shampiyona 3 biheruka yabyishimiye kumva ko yagizwe umunyezamu wa 3.

Bivugwa ko na we yatangiye kujya asiba imyitozo rimwe na rimwe atanga impamvu umutoza avuga ko atemera ahubwo ari nko mu buryo bwo kwigumura kuko yagizwe umunyezamu wa 3. Ikintu uyu mutoza aziza uyu munyezamu ni indeshyo ye.

Uyu mutoza Thierry Froger yagize Pierre umunyezamu wa 3

Ishimwe Pierre ibyo kuba umunyezamu wa 3 wa APR FC ntago ari kubyiyumvamo neza kandi yaragiye ayihesha ibikombe

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.