Sobanukirwa ibya Monalisa : Iki gishushanyo kirahenze cyane kuburyo bivugwa ko kigurishijwe cyagabanya amadeni Ubufaransa bufite / Lisa Gherardini yari umugore w’umuherwe w’Umutaliyani wahaye akazi Leonardo Da Vinci

Umwe mu banyabugeni bakomeye babayeho ku Isi, Leonardo Da Vinci, yakoze ibihangano by’ibishushanyo bitandukanye harimo nka ‘The Vitruvian Man’ yakoze mu 1485, ‘Annunciation’ yakoze mu 1476, ‘Lady with an Emirne’ yakoze mu 1491 ndetse nibindi. Mu bihangano yakoze, icyamenyekanye cyane ni icyo yakoze ahagana mu mwaka wa 1503 yise ‘Monalisa’ ubu giherereye i Louvre, i Paris mu Bufaransa.

Monalisa ni igihangano kimaze imyaka irenga magana atanu. Iyi shusho ni yo yabaye iya mbere igaragaza ubuhanga buhanitse, aho igaragaza umugore mwiza wicaye imbere y’ahantu umuhanzi yihimbiye kandi bigaragara ko ari ahantu nyaburanga.

Igitekerezo cyo gushushanya iyi shusho ya Monalisa, Leonardo Da Vinci, yagikuye ku mugore w’umuherwe wabayeho mu gihugu cy’u Butaliyani witwaga Francesco Del Giocondo. Uyu mugore we witiriwe Monalisa yitwaga Lisa Gherardini.

Bivugwa ko uyu mugore yari mwiza cyane kandi akanagira n’umutima mwiza, ibi ngo byaje gutuma umugabo we Francesco yigira inama yo kumushimira, ni ko gutumira Leonardo Da Vinci wari uzwi cyane mu gukora ibishushanyo kandi by’agatangaza, kugira ngo amukorere icy’akataraboneka kuko uyu muherwe yari afite ishyaka ryo gushimisha umugore we.

Igishushanyo cya Monalisa kibarirwa agaciro ka miliyoni 700 z’amadorali ya Amerika (arenga miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda).

Izina Monalisa, Mona bisobanuye ‘Madam’ mu rurimi rw’Igitaliyani, cyangwa se ‘My Lady’ mu rurimi rw’icyongereza.

Iri zina Mona mbere ryari Madona maze bararihina baryita Mona, rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’Igitaliyani ndetse na Leonardo Da Vinci akaba Umutaliyani.

Iyi shusho ya Monalisa ubu ibitse mu nzu ndangamurage i Louvre, mu murwa mukuru Paris mu Bufaransa.

Mu mwaka wa 2014, hari inkuru yo mu kinyamakuru France24 yavugaga ko iyi shusho iramutse igurishijwe byagabanya imyenda igihugu cy’u Bufaransa cyari gifite, n’ubwo kugurisha iyi shusho ndetse n’ibindi bihangano bitari byemewe kubera itegeko rirengera umugore mu Bufaransa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.