Ikibagarira ni imwe mu ndwara zikwirakwizwa n’uburondwe, kugeza ubu mu Rwanda ikaba ari yo yihariye 80% by’amatungo apfa azize indwara zitandukanye.
Iyo ndwara ahanini ifata inyana ariko itaretse n’inka nkuru ikazizahaza, itavurwa byihuse kandi uko bikwiye ikazica, izidapfuye umusaruro wazo nk’uwamata ukagabanuka cyane bigateza igihombo aborozi.
Ibimenyetso biranga iyo ndwara ni uko inka yafashe igira umuriro mwinshi, ni ukuvuga uri hagati ya 39.5°C na 41°C, kubyimba inturugunyu cyane cyane munsi y’amatwi no mu ntugu, guta urukonda, kwanga kurisha, guhumeka nabi ndetse no kubyimba amaso.
Umuyobozi wa gahunda y’indwara z’amatungo mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Gasana Ngabo Methode, avuga ko indwara ziterwa n’uburondwe zifata mu maraso ari yo mpamvu aborozi basabwa kuzivuza byihuse.
Ati “Indwara zikwirakwizwa n’uburondwe n’ikibagarira kirimo ni indwara mbi kuko zifata mu maraso, zijya mu nsoro z’amaraso zikazimenagura. Iyo umworozi atinze kuvuza itungo rye, rirazahara ku buryo n’iyo rivuwe amahirwe yo gukira aba ari make, cyane ko hejuru ya 80% by’impfu z’amatungo azira uburwayi ziterwa n’ikibagarira”.
Avuga kandi ko nubwo itungo ryagaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara bitaba bihagije, ngo haba hakenewe n’ibizamini bya laboratwari kugira ngo byemeze koko uburwayi bwafashe itungo bityo kurivura byihute.
Dr. Gasana agaruka ku moko y’uburondwe bukwirakwiza indwara mu matungo, icyakora akavuga ko kuburwanya bishoboka iyo aborozi bayitayeho.
Ati “Mu Rwanda hari ubwoko butatu bw’uburondwe burimo ubwitwa ‘lipicephalas’ ari na bwo bwinshi kuko buri hejuru ya 90%. Ni bubi cyane kuko ari bwo bukwirakwiza ikibagaririra n’izindi ndwara. Ubundi ni ‘amblyomma’ ndetse na ‘bophilas’, na bwo bukaba bukwirakwiza indwara zitandukanye zibasira amatungo”.
Kurinda amatungo indwara zikwirakwizwa n’uburondwe harimo n’ikibagarira, ngo ni ugukoresha imiti yo kuyafuhera cyangwa gusiga hagamijwe kwica ubwo burondwe.
Iyo gufuherera ni ‘Butalex’ na ‘Oxytetracycline’ ituruka hanze ndetse n’ikorerwa mu Rwanda nk’uwitwa ‘Permapy plus’ yo gufuhera kabiri mu cyumweru ndetse na ‘Inkuyo’, umuti w’amavuta asigwa ku ruhu rw’itungo ahakunda kugaragara uburondwe.
Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku biribwa n’ubuhinzi ku isi (FAO), gitangaza ko isi buri mwaka itakaza amadolari ya Amerika ari hagati ya miliyari 15 na 18 agenda mu ngamba zo guhangana n’uburondwe, kubera imiti ibwica ihenze ndetse n’igihombo gituruka ku matungo apfa azira indwara zikwirakwizwa na bwo.