Sobanukirwa impamvu amatara ayobora mu muhanda ari Umutuku, Umuhondo ,n’Icyatsi / Kuki ariyo yahiswemo?

Ukunda kugenda ubona ibimenyetso bigiye bitandukanye hirya no hino ndetse no mu mihanda , Ushobora Kuba warigeze kwibaza impamvu amatara ayobora abantu n’ibinyabiziga mumuhanda yaka amabara y’umutuku, umuhondo n’icyatsi, kuva uyu munsi ugiye gusobanukirwa n’impamvu ariyo bahisemo.

INKOMOKO : Kugirango ubashe gusobanukirwa n’impamvu ayo mabara yahiswemo urabanza usobanukirwe n’inkomoko yo gushyiraho amatara ayobora abantu n’ibinyabiziga mumuhanda.
Mu 1910 nibwo ibimenyetso byambere byo mumuhanda byashyizweho mu gihugu. Abapolisi bakoreshaga ifirimbi n’amatara kugira ngo bafashe ibinyabiziga mu kumenyesha abashoferi igihe cyo guhagarara cyangwa kugenda.

Mu 1920, William Potts yakoze itara rya mbere ryo mumuhanda. Muri icyo gihe, nta tegeko ryerekanaga ubwoko bw’amatara cyangwa amabara byagombaga gukoreshwa. Bityo rero, ayo matara yagaragara afite amabara atandukanye muri buri gace.

Mu 1935, Ubuyobozi bukuru bw’imihanda bwashyizeho “Imfashanyigisho ku bikoresho bisa bigenzura ibinyabiziga” byari bifite ibipimo byerekana ibimenyetso byose. Icyo gitabo kandi cyasabye amatara yo muhanda kuba umutuku, umuhondo n’icyatsi ahantu hose amatara akaba amwe.

UBUSOBANURO BW’AYO MATARA : Muri aya matara yo mumuhanda bahisemo UMUTUKU kuko uboneka cyane uturutse kure bivuze “hagarara” guhagarara, ICYATSI nacyo kiri mumabara agaragara cyane bivuze “genda” kugenda, n’UMUHONDO kuko utandukanye cyane uvuga “komeza witonze”.
ubu ngu usobanukiwe n’inkomoko ndetse nunusobanuro bw’amatara yo mumuhanda.

Traffic lights over urban intersection. Red light
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.