Buri munsi mu masaha y’umugoroba, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza raporo y’abarwayi bashya banduye COVD-19 n’abayikize, aho kugeza ku itariki 11 Gicurasi 2020 abarwayi bari kwitabwaho ari 144 mu gihe abamaze gukira ari 140.
Kugeza ubu Coronavirus, nta muti, nta n’urukingo byayo biraboneka, buri wese akaba asabwa kubahiriza amabwiriza Leta ishyiraho, mu rwego rwo kurinda abantu kwandura no kwanduza abandi.
Kuba umuti wizewe utaraboneka, ariko muri raporo bikagaragara ko bamwe mu barwaye COVID-19 bagenda bakira, ni ikibazo abaturage, by’umwihariko abo mu bice by’icyaro bakomeje kwibaza uburyo umuntu ashobora gukira indwara nta muti.
Mu rwego rwo kubamara amatsiko kuri icyo kibazo bibaza, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert, atanga ibisobanuro birambuye kuri icyo kibazo abaturage bakomeje kwibaza.
Mu bisubizo Dr Muhire yatanze, yagaragaje ko kuvura indwara bitavuze ko hagomba kwifashishwa umuti wayo gusa, avuga ko akenshi havurwa ibimenyetso by’indwara harebwa n’icyayiteye ibyo bikaba byafasha umurwayi gukira, abivuga atanga ingero zinyuranye.
Yagize ati “Mu by’ukuri, hari ubwo abantu bakeka ko kuvura indwara ari ugutanga umuti wayo gusa. Tuvuge iyo umuntu arwaye malaria akajya kwa munganga, ntabwo mu bisobanuro aha muganga agenda avuga ko arwaye malaria, agenda avuga ko aribwa umutwe, ko yacitse intege, avuga ko yagize umuriro mwinshi.
Icyo umuganga akora, aramupima kugira ngo abone ibyateye ibyo bimenyetso byamuhungabanyije, ni ho ahera avura icyo cyabiteye, anavura ibyo bimenyetso”.
Akomeza agira ati “Umurwayi wa Malaria, uramutse umuhaye umuti wa malaria ukamwihorera ashobora kwicwa n’ibimenyetso byayo, umurwayi wa Mugiga umuhaye umuti uvura mugiga ukibagirwa ko ibimenyetso yagize na byo ugomba kubivura ashobora kwicwa n’ibyo bimenyetso. Rero kuvurwa ni uko nguko, kuvura iriya ndwara, nta muti ni byo ariko imiti ivura ibimenyetso byayo, n’ukuzahaza umubiri kwayo yo irahari kandi ni na yo abarwayi bahabwa bagakira”.
Yakomeje gusobanura icyo kibazo, avuga ko kwandura indwara (virus) no kurwara, ari ibintu bibiri bitandukanye, aho ngo igifasha umuntu gukira iyo ndwara giterwa n’uburyo umuntu yitaweho mu kumurinda ko indwara itazahaza umubiri, avuga ko ikindi gifasha umuntu kutazahazwa n’indwara biva ku budahangarwa bw’umubiri we.
Ati “Indwara za Virus, nta nubwo ari iza virus gusa, urugero na malaria buriya ushobora kuyandura ariko ntuyirware. Abantu benshi ushobora kubapima ugasanga bahuye n’agakoko gatera indwara y’igituntu ariko batarayirwaye ngo banayivuze”.
Akomeza agira ati “Ahubwo ibijyanye no kwita ku muntu kugira ngo ibyo uburwayi bwangiza mu mubiri ntibigere kure ni cyo gifasha gukira iyo ndwara, hanyuma ibindi bikajyana n’ubushobozi bwe mu kwirinda no guhangana n’indwara nshya imugeze mu mubiri. Ibyo na byo bifasha umuntu gukira iyo ndwara”.
Dr Muhire kandi avuga ko ubudahangarwa bw’umubiri ari ikintu gikomeye ku muntu, kuko hari abo ushobora kupimamo virus, hashira igihe wakongera kubapima ugasanga ya Virus bigeze kumusangamo yaragiye, byose biva ku buryo yitaweho n’ubwirinzi bw’umubiri we.
Ati “ Nk’uko natangiye mbivuga, kwirinda ko ubwo bukana bw’indwara bugera kure umuntu, ni byo bimufasha gukira iyo ndwara, na bwa budahangarwa bw’umubiri we, ibyo byose rero ni byo bihura ugasanga umuntu yapimwemo virus, ariko ugasanga nyuma y’igihe arapimwe ugasanga iyo virus yavuye mu mubiri we. Nibyo bigaragaza mu by’ukuri uburyo umuntu ayirwara akanayikira bidasabye ko ahabwa umuti cyangwa urukingo”.
Uwo muyobozi yavuze ko kumva ko udafite ibimyenyetso bidahagije kuba wakwizera ko utanduye kuko byagaragaye ko hari abo ibimenyetso bigaragara bitinze ugasanga umuntu amaze igihe atagaragaza ibimenyetso ariko akaba yanakwanduza abandi, ni yo mpamvu abari ahavurirwa iyi ndwara bakurikiranwa igihe kirekire banavurwa.
Ati “Hari abantu batagaragaza ibimenyetso kandi bakaba bashobora kwanduza, rero abari ahavurirwa iyi ndwara bagaragaje ibimenyetso baba banakurikiranwa ariko banavurwa, hakaba n’abandi baba bataragaragaza ibimenyetso ariko na bo bitabwaho umunsi ku wundi kandi bapimwa”.