Sobanukirwa n’uburyo igisheke gitanga ubuzima buzima / Mu myororokere gifasha abagabo n’abagore mu gutera akabariro

Igisheke ni kimwe mu bifatiye runini abantu bose muri rusange kuko kivamo isukari ikenewe mu mubiri wa buri umwe kuva ku mwana kugeza ku mukuru , gusa byumwihari bikaba bikenewe cyane ku bagamo kubera akamaro kabyo kagera no mu myororokere kuko gitera n’imbaraga zo gutera akabariro.

Abagabo bakunze guhugira mu bikorwa by’igihe kirekire nyamara ntibite ku buzima bwabo ariko bamwe ntibamenye n’ibikenewe mu mubiri wabo, ngo bahitemo amafunguro cyangwa ibyo barya bibabereye.

Dushobora kutibanda ku kamaro iki gihingwa gifitiye buri wese ukirya, gusa turibanda ku kamaro mu mubiri w’igitsinagabo.

ndtv.com ivuga ko ibisheke bifite imbaraga zo guhangana n’impatwe, umuntu wananiwe kwituma akituma mu gihe gito cyane, ndetse kikagabanya umunaniro ukabije, ari na ko gikomeza n’imitsi ifashe amenyo.

Igisheke gikora cyane ku myanya ndangagitsina y’umugabo bityo igakora neza cyane cyane mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kigatunganya intangangabo zikagira umwimerere mu mikorere yazo.

Igisheke ni cyiza ku mugore ugiye kubyara bwa mbere. Uwitwa Diwekar yemeza ko abagabo bahitamo neza badakwiye kwiyibagiza intungamubiri ziboneka mu gisheke, gusa bakirinda gukoresha umutobe wabyo gusa, ahubwo bakanabihekenya.

Uyu mugabo agira inama abagabo bahaguruka mu ijoro ku babishoboye kujya banywa ikirahuri cy’umutobe w’ibisheke bakisubirira kuryama, kuko bujya gucya intekerezo zabo ziri ku murongo.

Igisheke kiri mu bihingwa birinda umwijima w’umuntu ugakora neza, ndetse kikarinda abantu kurwara indwara bamwe bita muhondo yo kugira uruhu rujya gusa n’umuhondo, cyangwa amaso akaba umuhondo.

Abagabo bakeneye kurya ibisheke mu buryo bw’akamenyero bitewe nuko bikize kuri vitamini zitandukanye nka vitamini C, vitamini A, Antioxidant ndetse n’izindi ntungamubiri zifite ubushobozi bwo kurinda kanseri y’amabere ndetse n’udusabo tw’intanga.

Uretse kurinda ibibazo byakwibasira umwijima, ni byiza kurya igisheke kuko gifasha urwungano ngogozi.

Nubwo isukari nyinshi mu mubiri w’umugabo ishobora kubangamira imikorere myiza y’intanga ze, gusa igisheke gifite isukari y’umwimerere yakoreshwa ikaba ihagije hadakenewe izindi sukari zinyuzwa mu nganda.

WebMd yo itangangaza ko igisheke gifasha imikorere y’umubiri nko ku bashaka kugabanya ibiro, guhangana na Diabete yo mu bwoko bwa 2, kurwanya indwara z’umutima, n’ibindi.

Ibisheke bikenewe na buri wese kubera intungamubiri zikigize  ari nayo mpamvu abahanga mu kuvura imyanya myibarukiro y’abagore bavuga ko igisheke kibafasha gukira no kumisha udusebe bagize mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.