Sobanukirwa ubwoko bw’amaraso (Groupes Sanguins) n’ibiyagize

Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso. Hari ababihuza n’imyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu (Caractères), hari ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gukuramo inda ku babyeyi, yewe hari n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa andi kwa muganga, cyangwa se guhabwa urundi rugingo.


Muri iyi nkuru, Dr. Mutesa Leon, umuhanga mu by’iyororoka (Généticien) arasobanura mbere na mbere ibigize amaraso, ndetse n’ubwoko bwayo.

Mbere yo kuvuga ubwoko bw’amaraso Dr. Mutesa Leon yasobanuye ibigize amaraso, avuga ko agizwe n’ibintu byinshi ariko ibice byayo by’ingenzi bikaba ari bibiri.

Yagize ati: “Hari igice kigizwe n’amazi ari nacyo kinini, n’ikindi kigizwe n’uturemangingo (cellules/cells). Utu turemangingo turimo utw’umweru (globules blancs/white blood cells) aritwo dufasha gukora abasirikare bafasha umubiri mu kurwanya indwara ndetse n’utw’umutuku ari two dutanga ibara ry’umutuku ry’amaraso (globules rouge/red blood cells, natwo tugena ubwoko bwose bw’amaraso)”.

Dr. Mutesa yasobanuye ko hari ubwoko bw’amaraso bune. Yagize ati: “Kuri twa turemangingo tw’umutuku hariho antigenes z’ubwoko bune. Ubwa mbere bwitwa A (groupe sanguin A), ubu bukagira umusirikare uba mu maraso ariko utayirwanya witwa B. Ubwoko bwa kabiri ni B (Groupe sanguin B), bukagira umusirikare A (anticorp A), ubwa gatatu ni A na B (AB) ubu nta musirikare bugira uburwanya. Ubwa kane ni O bugira abasirikare (anticorps) A na B.”

Kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ni byiza kuko bifite akamaro. Dr.Mutesa atanga urugero asobanura impamvu umuntu akwiye kubimenya avuga ko nk’iyo umuntu agize ikibazo cyo kubura amaraso, arwaye cyangwa se yakoze impanuka, kuko aribyo kwa muganga bifashisha kugira ngo ahabwe ubwoko bw’amaraso buhuje n’ubwe kuko bitabaye ibyo byamugiraho ingaruka zirimo n’urupfu.

Umurongo utambitse ugaragaza ubwoko bw

Umurongo utambitse ugaragaza ubwoko bw’amaraso bw’utanga, naho uhagaze ukagaragaza ubwoko bw’amaraso ashobora guha

Inkuru bijyanye:

Menya uwaguha amaraso mu gihe urembye kandi uyakeneye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.