Sobanukirwa uko watumiza ibicuruzwa hanze kandi udafite ubushobozi buhanitse

Kigali Today iramara amatsiko abacuruzi badafite ubushobozi buhanitse bwo kurangura ibintu byinshi, n’undi wese waba wifuza gutangira ubucuruzi wifuza gutumiza ibicuruzwa bike bitakuzuza kontineri (container).

Ibi bisobanuro byafasha kandi n’uwifuza gutumiza ibicuzwa hanze kugira ngo azamure ubucuruzi bwe abashe kubona inyungu yisumbuye.

Ushobora gutumiza ibicuruzwa hanze, waba ufite ubushobozi buhanitse ndetse n

Ushobora gutumiza ibicuruzwa hanze, waba ufite ubushobozi buhanitse ndetse n’iyo waba ufite buke (Ifoto: Google/GettyImages)

Uraza gusobanukirwa nibi bikurikira:

● Gutumiriza ibicuruzwa hamwe n’abandi (Consolidation or groupage cargo);
● Aho kugura ibyo bicuruzwa ;
● Uburyo bw’ubwikorezi bukoreshwa ;
● Uko wishyura.

Muri rusange iyo umuntu ashaka gutumiza ibicuruzwa, icya mbere agomba kwitaho ni ukabanza gukora inyigo y’icyo ashaka gutumiza.

Kumenya uko kigura, ikiguzi cy’ubwikorezi, uko gisora, no kumenya niba cyemerewe gucuruzwa hagendewe ku buziranenge bwacyo.

Nyuma y’ibi ukenera kumenya niba hari abandi bacuruza nka byo bikagufasha kumenya uko ku isoko bigura.

Ibi byose iyo umaze kubimenya ujya mu mibare ukamenya niba uramutse utumije ibyo bicuruzwa wakunguka bigatuma utangira gushaka aho wagurira ibyo bicuruzwa.

Iyo urebye ku mibare itangwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, dore urutonde rw’ibihugu byatumijwemo ibicuruzwa mu mwaka wa 2019 mu gihembwe cya 4.

Iyi mbonerahamwe yerekana ko igihugu cy

Iyi mbonerahamwe yerekana ko igihugu cy’u Bushinwa kiza ku isonga mu gutumizwamo ibicuruzwa biza mu Rwanda

Ibi bivuze iki rero?

Bivuze ko muri ibi bihugu biza ku isonga iyo utumijeyo ibicuruzwa igiciro cy’ubwikorezi kiroroha cyane nk’umuntu utangira kuko hari abantu benshi barangurayo ari nabwo buryo bwasubiza ikibazo wakwibaza cy’ukuntu watumiza ibicuruzwa kandi udafite ubushobozi buhambaye bwo kurangura ibicuruzwa byuzuye ‘container’.

Uko ushobora gutangira mu buryo bworoshye:

● Hari ibigo byinshi umwanditsi atarondora aha bikora ubwikorezi kandi bushobora kugupakirira ibicuzwa byawe bititaye ku ngano y’ubuke bwabyo bikakugeraho kandi ukishyura ibicuruzwa bigeze i Kigali ukabarirwa uko wishyura hagendewe ku mwanya ibicuruzwa byawe byatwaye muri ‘container’.

Ubu buryo bumenyerewe ku izina rya ‘Groupage’ cyangwa se ‘Consolidation cargo’; aha icyo gihe haba hakoreshejwe uburyo bwa transport ya container inyuze mu nyanja byagera ku cyambu container ikazanwa n’ikamyo ariko byose bikaba bikurikirawa n’ikigo cyahurije abantu batandukanye muri iyo container umuzigo ukagera mu Rwanda buri wese akishyura ukwe hagendewe ku mirongo yakoresheje muri ‘container’ kuko ariko igiciro kibarwa.

● Uburyo bundi ushobora kuba watekerezaho ariko hagendewe ku bwoko bw’ibicuruzwa ugiye gutumiza ni ukuba wagurira kuri internet kuri zimwe mu mbuga zihari ariko kuko usanga bakuzanira ibyo bicuruzwa kugera iwawe, bitewe n’uburemere bwayo ushobora guhendwa ku kiguzi cy’ubwikorezi ugereranyije n’uburyo bwa mbere cyane ko haba hakoreshejwe indege nk’uburyo bw’ubwikorezi kugira ngo ibicuruzwa bigere mu Rwanda.

Iyi nkuru yateguwe n’inzobere mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa (Logistics & Supply Chain ) agendeye ku burambe n’ubusesenguzi bwe bwite ndetse hifashishijwe amakuru y’ikigo cy’igihugu gishizwe ibarurishamibare mu Rwanda.

Uramutse ushatse gusobanuza byimbitse cyangwa ukaba ufite inyunganizi kuri iyi nyandiko watwandikira hepfo y’inkuru mu mwanya wagenewe ibitekerezo by’abasomyi.

Murakoze !

KAGARAMA Pascal

Logistics Specialist

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.