‘Spyro’ icyamamare mu ndirimbo ‘Who’s Your Guy’ ari kumwe na Tiwa Savage yavuze ukuntu yamaze igihe kinini yarabaswe na porono

Umuhanzi uhagaze neza muri ibi bihe , Oludipe Oluwasanmi David wamamaye mu muziki nka Spyro yatangaje uburyo yari amerewe nabi ubwo yari yarabaswe no kureba filime z’urukozasoni imyaka myinshi.

Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana na Echo Room aho yabanje kuvuga ko binyuranye n’ibivugwa ko anenga bagenzi be ko batabaho mu buryo buboneye, avuga ko we intego ye atari iyo kwamamaza ubutagatifu mu muziki w’isi.

Uyu muhanzi wakoze hit ikunzwe cyane muri iki gihe , indirimbo WHO’S YOUR GUY ari kumwe na Tiwa Savage yakomeje avuga ko gukorera amafaranga muri muzika bidasaba gukora umuziki mubi ahubwo umwiza nawo uyatanga.

Mu magambo ye Syphro yagize Ati: “Nari narabaswe na poronogarafi imyaka myinshi. Ntago ndi umutagatifu. ibyo bintu byose bibi nabibayemo .Ariko ubu nda ndakomeye kandi ndi kumwe namwe bantu banjye. Singiye kubirariraho ko ndi umwere , kuko mbona nta n’umwe w’umwere kw’isi.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.