Subiramo! Kimenyi Yves na Muyango basezeranye mu mategeko [Amafoto].

Kimenyi Yves na Muyango wigeze kubaho Miss 2019 basezeranye mu mategeko kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Kur’uyu wa kane i saa munani z’amanywa tariki 04 Mutarama 2024 nibwo Kimenyi Yves umuzamu wa As Kigali na Muyango Uwase Claudine wigeze kuba Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 basesekaye ku nzu mberambyombi iri ku biro by’umujyi wa Kigali bagiye gusezerana.

Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu uyu munsi nibwo barahiye kubana akaramata mu mategeko nk’umugabo n’umugore dore ko bamaze igihe bakundana.Mu mashusho yagiye hanze bagaragaraga nk’abafite akanyamuneza ndetse n’ibyishimo bidasanzwe.

Kimenyi Yves yagiye gusezerana ariko acumbagira kubera imvune ikomeye itarakira yagiriye mu mukino wa As Kigali na Musanze ubwo ikipe ye As Kigali yatsindwaga igitego 1-0.

Gusa Kimenyi Yves byaje kumusaba gusubiramo indahiro kuko mu gihe yararimo kurahira yaje kumanura akaboko atarasoza, Umuyobozi amusaba gusbiramo indahiro.Aba bombi bazakora ubukwe ku itariki 06 Mutarama 2024.

Kimenyi Yves umuzamu wa As Kigali n’ikipe y’igihugu y’amavubi

Tidjara Kabendera nawe yari yitabiriye uyu muhango

Kimenyi Yves usanzwe ari uuzamu wa As Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu na Uwase Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.