Muri Sudani hafatiwe ikinyabutabire cya “Nitrate d’Ammonium” cyashoboraga guturika kikarimbura umurwa mukuru wose wa Kharthoum.
Abategetsi bo muri Sudani bataye muri yombi abantu 41 nyuma yo kubafatana icyo kinyabutabire cy’ibiturika kizwi nka Nitrate d’Ammonium. Biravugwako ko yari nyinshi cyane ku buryo buteye ubwoba.
Ikinyabutabire nk’iki giherutse guhitana abantu barenga 250 i Lebanon; aho cyari cyarabitswe ku cyambu cy’i Beirut. Bivugwa ko cyabitswe nabi bikaba ari byo byabaye intandaro y’iturika ryakomerekeyemo abarenga ibihumbi bitanu (5000).
Iki kinyabutabire cyari gitwawe muri kontineri enye ubwo abayobozi bagifataga. Umushinjacyaha mukuru Tagelsir El-Heber; yavuze ko iki kinyabutabire “Nitrate d’Ammonium” bafashe ngo kirahagije kugira ngo iturika ryacyo rishyire umurwa mukuru wose Kharthoum ku butaka ugahita uhinduka umuyonga mu masegonda.
Umuvugizi w’inzego z’umutekano Jamal Jumaa yavuze ko bamaze gufata abari batwaye icyo kinyabutabire biteza impungenge z’uko aba bashobora kuba bari mu migambi yo gushaka gukoresha iki kinyabutabire mu gutwika umujyi mu bikorwa by’iterabwoba mu rwego rwo kurwanya Guvernoma y’inzibacyuho yagiyeho nyuma y’uko uwahoze ari perezida Omar al Bashir ahiritswe ku butegetsi yari amazeho imyaka irenga 30. Icyakora na none uyu muvugizi nta gihamya y’ibi birego yigeze agaragaza.