Sunrise Fc isubiye mu cyiciro cyambere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya Sunrise fc y’i Nyagatare yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 2021-2022 ,  yasubiye mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe imanutse , Sunrise ikaba ariyo kipe mu Rwanda ikoze amateka yo kuva mu cyiciro cya kabiri itsinzwe umukino umwe gusa wayihuje n’Intare fc.

Sunrise itozwa n’umutoza ufite izina riremereye hano mu Rwanda ariwe Seninga Innocent,   bakoze amateka gusa bakaba bategereje ikipe izatsinda hagati ya Rwamagana city na Interforce ngo bakine finale habonekemo ikipe itwara igikombe bizahita bizamukana mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nubwo nyamara yo yamaze kubona itike.

Ikipe ya Sunrise fc izamutse inganyije na Vision fc 1-1 ,  ariko kubw’umukino ubanza Sunrisse yari yatsinze ibitego 3-0 ubwo byose hamwe byahise bituma igira ibitego 4-1.

Sunrise fc kandi hakaba hari amakuru avuga ko yaba izahita isinyisha uwahoze ari umukinnyi wayo Babua Samson umaze iminsi ari mu Rwanda.

Babua Samson ashobora kuba agiye gusubira muri Sunrise fc

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.