Sunrise Fc itsibuye Bugesera Fc ya Haringingo, bikomeza gushyira Bugesera habi!

Kur’uyu wa gatandatu nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga gusa ikipe nka Bugesera Fc bayisanze iwabo barayitsibura ikomeza urugendo rwo gutsindwa.

Ikipe ya Sunrise Fc kur’uyu wa gatandatu nibwo yavuye i Nyagatare ije gukina umukino wayo w’umunsi wa cumi n’umunani wa shampiyona gusa isubiye Nyagatare yishimye ndetse itwaye ni inkuru nziza nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera Fc zose zibarizwa mu ntara y’uburasirazuba.

Bugesera Fc imaze iminsi yitwara nabi dore ko nubu nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Sunrise Fc ibitego 2-0 byayishyize ku mwanya wa 15 bituma ikomeza guhabwa amahirwe yo kujya mu cyiciro cya kabiri nubwo imajije gukina imikino 19 yose. Iyi kipe ya Bugesera Fc y’umutoza ufite amateka ndetse unakomeye hano mu Rwanda Haringingo Francis watoje ikipe nka Rayon Sports bikomeje kumugora dore ko iyi kipe hari amakuru avuga ko imaze amezi ane idahemba abakinnyi bayo.

Sunrise Fc yaje kubona itsinzi irayishimira ku bitego byayo 2 byatsinzwe na Prosper ndetse na Yafes Mubiru wagiyemo asimbuye gusa akabona igitego cyatumye ishimangira intsinzi yayo, iyi kipe ikaba izakurikizaho Musanze Fc i Nyagatare.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.