Sunrise itwaye igikombe itsinze mukeba w’ibihe byose

Sunrise fc y’ i Nyagatare yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize wa 2021 yongeye gushimanagira ko itakwiye gusubira inyuma itsinda mukeba wayo Rwamagana city bisangiye intara imwe y’I Burasirazuba.

Izi kipe zifitanye amateka akomeye aho zose zabaga mu karere kamwe ka Rwamagana mbere yuko Sunrise fc yerekeza mu karere kamwe nizo zaje gukinira umwanya wa mbere ngo habonekemo utwara igikombe ,  nyamara nubwo zose zaje kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko hagombaga kubonekamo utwara igikombe.

Uyu n’umukino wazihuje wari witabiriwe n’abafana benshi ariko cyane cyane b’i Rwamagana kuko ari hafi ya Kigali ukaba ari umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo I saa cyenda z’amankwa,  maze uza kurangira ikipe ya Sumrise fc itsinze Rwamagana city 1-0 cyatsinzwe na Yafesi.

Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi n’amakosa make aho haje kugaragaramo abakinnyi bafite impano ihamabaye kandi bato.

Abafana bari benshi kandi bavuga ko ubwo ikipe zose zigiye mu cyiciro cya mbere bizaba ari umuriro kuko ngo nkuko ikipe ya Apr ikina Rayon sports nabo niko bizaba bikina mbese ari Derby y’i Burasirazuba.

Byari ibyishimo bikomeye cyane.

Mu gihe umukino warangiraga abakinnyi bari Uwambajimana Leo(kawunga),Nzayisenga JeanDamour(Mayor) na Nzabonimana Prosper bahisee bongererwa amasezerano igitaraganya

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.