Tanzania: Abantu 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta

Muri Tanzania abantu 20 bapfuye ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 ubwo bari bateraniye hamwe n’abandi basenga.

Uyu mugore yafotowe asenga ‘yuzuye umwuka

Uyu mugore yafotowe asenga ‘yuzuye umwuka’ mu itorero ryitwa Full Gospel Bible Fellowship i Dar-es-Salaam. Ni ifoto y’abarimo basenga ariko si ho habaye umubyigano (Ifoto: Ericky BONIPHACE / AFP)

Byabereye mu gace ka Kilimandjaro mu Mujyi wa Moshi mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Inkuru ya Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iravuga ko ubwo abo bantu barimo basenga, bageze mu gihe cyo gukira indwara maze uwarimo yigisha asuka amavuta hasi, ayo mavuta akaba ari na yo yagombaga gukiza abarwayi.

Muri ako kanya ngo hahise haduka umubyigano kuko buri wese yashakaga gukora muri ayo mavuta, abantu baragwirirana, bamwe bakandagira abandi nta mpuhwe, bibaviramo urupfu.

Imibare yatangajwe y’abapfuye 20 ngo yari iy’agateganyo kuko hari benshi bahakomerekeye mu buryo bukomeye.

Ababonye ubukana uwo mubyigano wari ufite babigereranya nk’aho uwamennye ayo mavuta yasaga nk’aho ari amadolari yari ahanyanyagije, nuko abantu bakabyigana buri wese ashaka kuyatora.

Guverinoma ya Tanzania yemeje aya makuru, ivuga ko ayo masengesho yari ayobowe n’uwitwa Boniface Mwamposa uzwi cyane muri Tanzania aho afite itorero ryitwa ‘Arise and Shine Ministry’.

Minisitiri w’Umutekano muri Tanzania witwa George Simbachawene yavuze ko Mwamposa wari uyoboye ayo masengesho yahise atabwa muri yombi.

Yavuze ko kandi Leta igiye kongera kugenzura itegeko rigenga amadini n’amatorero muri Tanzania kugira ngo basuzume imikorere yayo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.