Tanzania: Ku munsi w’umurimo, Perezida Magufuli yasabye abaturage gukomeza imirimo

Mu gihe igihugu cya Tanzania gikomeje kujya kugitutu cy’abagishinja kwanga gushyiraho ingamba zo kurinda abaturage kwandura icyorezo cya COVID-19, ndetse Leta igashinjwa guhisha amakuru y’abagenda bapfa bazize covid-19, Pezida John ombe Magufuli yasabye abaturage gukomeza gukora nta bwoba bafite nubwo icyorezo cyiyongera.

Perezida Magufuli yasabye abaturage gukomeza imirimo

Perezida Magufuli yasabye abaturage gukomeza imirimo

Mu butumwa yageneye abaturage ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, Perezida Magufuli yagize ati “Imana ni yo izabarinda”.

Yasabye abakozi by’umwihariko ko Coronavirus itagomba kubabuza gukorera Abanyatanzaniya.

Magufuli yavuze ko abakozi bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’abashinzwe ubuzima kugira ngo birinde kwandura iyo virus.

Yavuze ko nubwo badashobora gukora ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe abakozi utangiza ukwezi kwa Gicurasi bitewe n’amategeko yo kubahiriza intera hagati yabantu, ariko ngo Guverinoma ishima imirimo ikorwa n’abakozi.

BBC ivugako Tanzania imibare y’abandura Coronavirus muri Tanzania imaze kwiyongera, aho kuri ubu abantu 480 banduye, mugihe abandi 16 bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo, ariko Leta igashinjwa gutangaza imibare itari yo.

Nubwo Ishami ry’Umuryangow’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagiriye inama Leta ya Tanzania yo gukaza no gukomeza ingamba zigamije kurinda abantu icyorezo cya Coronavirus, harimo kwirinda ibikorwa by’ubucuruzi, amakoraniro, n’ibiterane byamadini, Perezida Magufuli we ku bwe yashishikarije abantu gusengera hamwe mu matorero avuga ko virusi idashobora gutera imbere mu mubiri wa Kirisitu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.