Tchabalala wakiniraga Bugesera yamaze kwerekeza muri AS Kigali

Rutahizamu ukomoka i Burundi Shabban Hussein uzwi ku izina rya Tchabalala, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri

Muri iki gitondo mu nkuru yavugaga ko Rusheshangoga Michel yongereye amasezerano muri AS Kigali, twababwira ko igihe icyo ari cyo cyose rutahizamu Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Bugesera ashobora kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali.

Tchabalala wari umaze gutsindira Bugesera ibitego 13 yerekeje muri AS Kigali

Tchabalala wari umaze gutsindira Bugesera ibitego 13 yerekeje muri AS Kigali

Ni nako byaje kugenda kuko mu masaha make ashize uyu rutahizamu uteri mu Rwanda muri iyi minsi, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, aho yahawe Miliyoni 10 Frws kugira ngo asinyire iyi kipe.

Tchabalala kandi wari wanifujwe cyane na Kiyovu Sports, asanze muri iyi kipe abandi bakinnyi bataha izamu barimo nka Orotomal Alexis, Abdallah Sidi Mike na Bosco Kayitaba bakuye mu ikipe ya Gasogi mu mwaka ushize w’imikino.

Ku rubuga rwa Twitter rw

Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe bamaze kumuha ikaze

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.