Time B uherutse kwegukana igihembo muri Amerika yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Gumino’ yakoranye na Riderman

Nyuma y’uko umuhanzi ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika Time B yegukanye igihembo muri BNB Awards, noneho akurikijeho amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuraperi w’icyamamare mu Rwanda Riderman , maze bayita ‘Gumino’

Tariki 12 Werurwe 2022 uyu muhanzi nibyo yasohoye iyi ndirimbo ikoze mu njyana y’urukundo , iyi ndirimbo bise ‘gumino’ Time B yakoranye n’igikomerezwa muri Hip Hop yo mu Rwanda Riderman , ije isanga izindi zamenyeknye afite zirimo ‘Nahisemo , Ndakubagana , Mu ruhame ‘ ndetse n’izindi zose hamwe zatumye yegukana igihembo muri BNB Awards.

Iyi BMB Awards ihagarariwe na Big Mind Tv Show ndetse na Purpose Radio n’igihembo gitangwa buri mwaka muri Amerika , kigahabwa umu diaspora wakoze cyane , Time B rero we akaba yaratsindiye kuba ariwe muhanzi wahize abandi muri RnB na AfroBeat.

Tuganir na Time B yagize ati:”Kuva icyo gihe maze gutwara iyo Awards nahise nkorana indirimbo na Riderman ndetse kandi nkaba mbafitiye n’indi ndirimbo yitwa ‘Ndakubagana’ nzashyira hanze mu kwezi gutaha , naho ibindi n’amakwe ngenda ntumirwamo , urugero ni nk’ubwo mperutse gutaha hano muri Michigan ndikumwe na Meddy”.

Time B yatubwiye ko icyagendeweho ngo atsindire iyi awards ya BMB ari uko yari yakoze cyane umwaka ushize kuko yari yashyize hanze album (umuzingo) y’indirimbo 7 zirimo na Video yitwa ‘Muruhame’ yari ikunzwe cyane, akaba kandi na nyuma yaho yarahise ategura ibitaramo bigamije kumwegereza abafana azenguruka imijyi itandukanye abataramira.

Amafoto ya Time B wakoranye indirimbo ‘Gumino’ n’umuraperi uykomeye mu Rwanda Riderman.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.