TITANS WAR IN KIGALI!!! Diamond Platnumz wamaze gusura urubyiniro rwa BK Arena yabanje guca kuri Mico The Best, yageze i Kigali Harmonize amaze kumukora akantu!

Umuhanzi Diamond Platnumz wamaze kugera muri BK Arena i Kigali aho agiye gutaramira mu masaha macye ari imbere, mbere yo kugera mu Rwanda yari afite ubwoba kubera amafaranga ya Mico The Best yamuteraga kumva afite icyasha mu banyarwanda , kuko kubera ikibazo yagiranye na Mico yanga kuza kumufasha mu gitaramo cye nk’uko bari babisezeranye byashoboraga gutuma ahagera ntiyishimirwe n’abanyarwanda neza , akaba ariyo mpamvu mbere yo kuza yabanje kohereza umujyanama we ngo aze abanze avugane na Mico bamwishyure.

Uyu muhanzi w’icyamamare mpuzamahanga uba uhanganye na Harmonize iwabo muri Tanzania no muri East Africa muri rusange , Diamond yari amaze gutenguha abanyarwanda inshuro zirenga imwe ababeshya ngo azabataramira nyamara bamutegereza amaso agahera mu kirere , ahanini ubona ko byaterwaga no kumva afite ikimwaro mu bafana be bo mu Rwanda bikarangira umutima we umutegetse kutagera muri Kigali kubera ideni. Dore ko umwaka ushize mu kuboza yategerejwe ku kibuga cy’indege ariko akabura hanyuma undi munsi akaba mu kwezi kwa mata aho byari biteganyijwe ko azaza mu Rwanda ariko bikarangira atahabonetse.

Icyamamare Diamond agiye gukorera igitaramo muri BK ARENA nyuma y’igihe atenguha abakunzi be bo mu                                                                   Rwanda bamutegerezaga amaso agahera mu kirere bishyuye ayabo.

Nyamara ni mugihe umuhanzi Harmonize bakoranaga we amazi iminsi yiyegereza abanyarwanda cyane,  doreko aheruka i Kigali aho yagiye akora udushya tugiye dutandukanye ,turimo nko kugenda aha abantu amafaranga mu mihanda ya Kigali , ndetse kandi n’umusibo ejo akagaragara aha impano y’imodoka y’agatangaza (Range) umunyarwandakazi w’ikizungerezi uzwi kw’izina rwa Yolo The Queen avugako yifuza kumugira umugore we.

 

Ibi byatumye abantu benshi kugera muri aka kanya bibaza impamvu Harmonize yashatse kuvugwa cyane mu rwanda kandi azi neza ko Diamond yenda kuhataramira bigatera kuba ariwe uvugwa cyane nyuma yo gushyira hanze indirmbo nshya yise ‘Hawaniwezi’ aba avugako ntawamuhiga. Aba bahanzi bombi ba Tanzania Harmonize na Diamond bahuriye kukuba bahanganiye kw’isoko ry’abafana bo mu Rwanda n’ahandi henshi kw’isi nk’uko bagenda babigaragaza.

Harmonize uri gukomeza gukora uko ashoboye kose ngo yiyegurire abafana bo mu Rwanda bakunda indirimbo zo                                                                                                                        muri Tanzania.

Diamond Platnumz azataramira abanyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 mu gitaramo cya African Giants Festival aho azataramana n’umuhanzi Masamba Intore hamwe n’umubyinnyi Sherri Silver.

Muri iri serukiramuco si Diamond Platnumz utegerejwe cyane gusa kuko mu gusozwa kwaryo hazatarama abahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Nigeria aribo Davido na Tiwa Savage icyo gihe bakazafatanya na Bruce Melodie.

Diamond Platnumz yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho yakoreye igitaramo cyanyuze benshi cyabereye i Nyamata Hotel Golden Tulip. Diamond aje gutaramira mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Canada aho yagiye avuye muri Uganda akaba anafite indirimbo irimo kubica bigacika yakoranye na Jux bita Enjoy.

Mico The Best yari yaratanze ikirego cyo gufata Diamond wamwambuye aho bamubonera hose , yabanje kwishyurwa aye yose                                                                                           mbere y’uko Nasib Abdul agera mu Rwanda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.