Tombora ya 1/4 ya Champions League yari itegerejwe irangiye amakipe ahuye nkuko abenshi babishakaga!

Uyu munsi hari hateganyijwe tombora y’irangiza rya 1/4 mu gikombe gikunzwe n’abantu batari bake cya Champions League kiba buri mwaka irarangiye.

Amakipe amwe abakunzi bayo bari kwishima cyane nyuma yuko batomboye amakipe asa nka yoroshye andi agatombora amakipe y’ibigugu bisaba agatuza mu kuzayatsinda gusa kurundi ruhande biba ari byiza kuko byerekana ikipe nziza kurusha indi.

Ikipe ya Arsenal yari itegerejwe na benshi nayo yatomboye ikipe isanzwe ihura nayo ariko ikayikuriramo muri 1/8 kur’ubu siko bimeze kuko bagiye guhurira muri 1/8 akaba ari ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage, sibyo gusa ikipe ya Manchester City iheruka gutwara niki gikombe nayo yatomboye ikipe ya Real Madrid ubushize nabwo yakuyemo bikayiha amahirwe yo gutwara iki gikombe.

Iyi mikino ikaba izagaruka mu kwezi kwa Mata itariki 9 aho ikipe ya Paris Sain Germain yo mu Bufaransa izaba yakira FC Barcelona yo muri Espagne, Arsenal yakira FC Bayern Munich, Atletico Madrid yakira Dortmund naho Real Madrid izaba yakira Manchester City.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.