Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020 nibwo uyu mutoza ukomoka muri Espagne yashyikirije ibaruwa isezera ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport yari amazemo umwaka, yerekeza mu ikipe ya Real de Minas yo muri Honduras.
Mu kiganiro yagiranye na KT Sports, ikiganiro cy’imikino gitambuka buri munsi kuri KT Radio yahamije ko yamaze gusezera, ariko abajijwe ikipe agiyemo, uyu mutoza yabwiye umunyamakuru ko itaraboneka gusa amakuru yaje kumenyekana ni uko yerekeje mu ikipe ya Real de Minas yo mu gihugu cya Honduras.
Ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Honduras cyitwa La Prensa cyanditse ko umutoza Jose Antonio Hernandez yamaze gusinyira iyi kipe isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.
Jose Antonio Hernandez w’imyaka 39 y’amavuko bivugwa ko azahurira muri iyi kipe n’umukinnyi Roby Norales yigeze gushaka kuzana muri iyi kipe ya Mukura ariko ntashimwe n’ubuyobozi.
Ubwo yari amaze gusinya amasezerano, yavuze ko yishimiye gukorera muri Amerika aho yabaye igihe kirekire akaba asanzwe anakunda imico y’aba Latino.
Yagize ati “Nishimiye kuba ngiye kongera kuba aha, nabaye igihe kirekire muri Colombia na Venezuela ni agace nkunda cyane.”
Mu byo yasabwe n’ubuyobozi bwa Real de Minas ni ugufasha iyi kipe kongera kuza mu myanya myiza ikabasha kwitabira amarushanwa ya CONCACAF ahuza amakipe yabaye aya mbere mu gace ka Amerika yo hagati.
Uyu mugabo uvuga ko yatoje mu makipe y’abana ya Atletico Madrid na Real Madrid yavuze ko mu gihe yari amaze mu Rwanda yishimiye ubunyangamugayo bw’abaturage b’u Rwanda n’uburyo bakirana abantu urugwiro.
Abajijwe mu bindi azajya yibukira kuri Afurika, yavuze ko atazibagirwa uburyo ruhago ya Afurika yizerera cyane mu mbaraga z’umwijima (amarozi). Yagize ati “Mbere ya buri mukino natoje mu Rwanda byibuze abanyungirije bagombaga kujya kureba mu izamu niba nta burozi burimo. Iyo utabikurikiranaga washoboraga gusanga mu mazamu yanyu bashyizemo uburozi cyangwa bahakoreye ibikorwa by’ubupfumu.”
Tony Hernandez asezeye Mukura nyuma yo kuyihesha igikombe cy’imikino y’agaciro yegukanye ari kumwe n’uwari umutoza wa mbere muri iyi kipe Olivier Ovambe yaje no gusimbura nyuma yo kwirukanwa mu kwezi kwa cumi 2019.