Mu gutangiza Poromosiyo yiswe Hi-Perf Dunda na Moto, imbere y’abafatanyabikorwa bayo, Total Hi-Perf yatangaje ko guhera kuri uyu wa 15 Gashyantare 2020, abamotari bose bakoresha amavuta ya Hi-Perf, bafite amahirwe angana yo gutunga moto.
Bwana Ben Kanzira uhagarariye Trade Pro mu Rwanda, ari yo ihagarariye Total mu Rwanda, yavuze ko, umumotari wese wahisemo gukoresha amavuta ya Total Hi-Perf, bazajya basaba akabido baguriyemo amavuta, kuko ari ko mahirwe yabo yo gutunga moto.
Yagize ati “Nyuma yo kwiyandikisha kwinjira mu irushanwa, ukagura amavuta, ni ukureba inyuma ku kabido ahari umubare w’ibanga winjiza muri telefone yawe, ubundi ukiha amahirwe yo kuba umubare wawe watsindira moto.
Dore uko wakwinjira muri Poromosiyo ya Dunda na moto, ukoresheje telefone yawe.
Biteganyijwe ko iyi poromosiyo izamara ibyumweru 10, kuko hazajya hatangwa moto eshatu buri cyumweru, zikaba ari moto 30. Abatsinze bazajya batangazwa kuri TV1, kandi hazakurikizwa amategeko aboneye, atanga amahirwe kuri buri wese.
Akarusho ku mavuta ta Total Hi-Perf, ni uko uyakoresha kuri moto, ahantu hose hakenera amavuta, haba kuri moteri, amburiyaje, n’ahandi.
Total, ifite icyicaro mu gihugu cy’u Bufaransa. Ikorera mu bihugu birenga 100 ku isi, kubera icyizere gikomeye ihabwa n’abakiriya bayo. Mu Rwanda, yibanda ku bucuruzi bw’amavuta na Gaz, ariko ikora n’ibindi bikorwa byinshi.
Total Hi-Perf, ikaba yiteguye ubufatanye bukomeye n’u Rwanda, cyane ko bahasanze abakiliya benshi ba moto, bakoresha amavuta ya Total Hi-Perf.