Abakorera Umuryango ADENYA (Association pour le Developpement de Nyabimata) ukora umurimo wo gutubura imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babonye amakoperative manini bafatanya mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, hamwe na sitasiyo ya RAB ya Nyamagabe na yo itubura imbuto y’ibirayi bahaza Amajyepfo yose.
Ibi babivuga mu gihe imbuto y’ibirayi isigaye ibona umugabo igasiba undi, byanatumye isigaye ihenda ku buryo mu ntangiriro z’iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo, ikilo cy’imbuto y’ibirayi cyageze ku mafaranga igihumbi.
Icyakora muri Adenya bo bakomeje kuyitangira amafaranga asanzwe, kuko ibirayi bitoya babitangira amafaranga 600 ku kilo, iringaniye bakayitangira amafaranga 550, naho igizwe n’ibirayi umuntu yakwita binini bakayitangira amafaranga 500.
Ildephonse Ntirisesa ukora muri laboratwari ya Adenya ituburirwamo imbuto bakuye muri RAB, avuga ko baziheraho bagatubura imbuto bita ‘fatizo’, hanyuma na zo bazitubura bagakuramo izo bita ‘shingiro’ ari na zo bagurisha n’abandi batubuzi b’imbuto cyangwa n’abaturage bajya kuzihinga.
Ngo ababazwa no kuba iyi mbuto shingiro baba babonye bibasabye imbaraga nyinshi, ibirayi biyivuyeho (imbuto y’ibanze) hari igihe bihita biribwa nyamara byagombye kwifashishwa nk’imbuto yo itanga ibirayi byo kurya.
Agira ati “Biratubabaza kubona imbuto tuba twatakajeho imbaraga nyinshi benshi bayijyana bagahinga bakeza igahita ishorwa isoko ikagurwa n’abantu bagiye kuyirira, kandi tuba tuzi ko ari imbuto yagombye gukoreshwa byibura nk’imyaka ibiri. Urumva igera ku bahinzi bakeya bagahita bayigurisha, igahita icika”.
Yunganirwa na Judith Muhongerwa, Agronome wa Adenya, wifuza ko habaho amakoperative manini yandi afite imirima minini yabunganira mu gutubura imbuto, hanyuma ubutubuzi bukaba uruhererekane rwatuma haboneka imbuto ihagije.
Ati “Twifuza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabidufashamo, hakabaho inzego zinyuranye zo gutubura imbuto y’ibirayi. Icyo gihe twebwe hamwe na sitasiyo ya RAB ya Nyamagabe twajya dutubura imbuto fatizo, tukayihereza amakoperative manini ayitubura ikavamo shingiro, hanyuma na bo bakayiha amakoperative aciriritse ayituburamo iy’ibanze, na yo akayigeza ku bahinzi”.
Inzego z’imituburire y’imbuto y’ibirayi zubakitse gutya, ngo byatuma buri wese agira icyo aba ashinzwe ashyiramo imbaraga zihagije, ntate umwanya mu kindi.
Ibi Muhongerwa abivugira ko imirima ya hegitari 25 bafite batuburiraho imbuto fatizo na shingiro, itanga imbuto nkeya itanahaza abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyaruguru bakoreramo.
Nyamara ngo bayifashishije mu gutubura imbuto fatizo gusa, babasha kubona nyinshi yakwifashishwa n’abandi batubuzi banini, bityo imbuto ntizongere kubura cyangwa ngo iribwe kandi hari abayibuze.
Na none ariko kugira ngo ibyo babigereho, ngo bakeneye kongera laboratwari batuburiramo imbuto bakura muri RAB. Kugeza ubu bafite inzu zabigenewe (green house) babikoreramo ebyiri gusa, kandi babona hakenewe byibura izindi ebyiri. Bifuza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabibafashamo.
Ikindi bakeneye ni ukubasha guhinga no mu gihe cy’impeshyi, kuko kugeza ubu bahinga mu bihembwe bibiri gusa. Ngo bari babonye umuterankunga mu gihugu cy’u Bufaransa wari wabemereye inkunga y’ibikoresho byo kuhira, ariko akeneye ko bitatangirwa imisoro kugira ngo abashe kubiboherereza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagendereye Akarere ka Nyaruguru tariki 21 Nzeri 2020, anasura Adenya. Bamugaragarije ibi bitekerezo byose batekereza ko byafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi.
We avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwamugaragarije ko bwateganyije ubutaka bwo gutuburiraho imbuto z’ibirayi ahatunganyijwe amaterasi.
Ati “I Nyaruguru bavuga ko bahinga ibirayi kuri hegitari hafi ibihumbi birindwi ku bihembwe byose kandi ko bakenera hegitari 1,200 zo gutuburiraho imbuto. Gahunda yo barayifitiye, twebwe icyo twakora ni ukubikurikirana tugafatanya na bo, aho bagira imbogamizi tukabafasha”.