Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB/BAD), Akinwumi A. Adesina.
Umunya-Nigeria Akinwumi A. Adesina yatowe ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, atorerwa gukomeza kuyobora iyo Banki mu yindi manda ya kabiri y’imyaka itanu.
Umuhango w’irahira rye wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, muri uyu muhango Perezida Kagame akaba ari umwe mu batanze ubutumwa.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimye uburyo Akinwumi A. Adesina yayoboye Banki Nyafurika y’Iterambere mu myaka itanu ishize.
Yashimye uruhare iyo Banki yagaragaje mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo, uburezi n’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yavuze ko imyaka itanu iri imbere itanga icyizere ko ibizagerwaho ari byinshi, yizeza uyu muyobozi ubufatanye by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
“You have our full support as you continue to lead the African Development Bank through this Covid-19 period, marked by turmoil, but also the prospect of new opportunity for our continent.” President Kagame remarks at the virtual swearing-in of @AfDB_Group President-elect. pic.twitter.com/45tJKGlVHf
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 1, 2020