Nyuma y’uko muri 2018 inzu za kaminuza y’u Rwanda zishaje zatangiye kuvugururwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iz’i Huye bari kuzivugurura banakora ku buryo zijyana n’icyerekezo cy’umujyi zubatsemo.
Yabigarutseho ubwo tariki 3 Nzeri 2020 yagendereraga ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, akagera ahari inzu zamaze kuvugururwa ndetse n’izindi bigaragara ko ari zo zitahiwe kuvugururwa.
Amaze gusura izi nzu zose yagize ati “Huye ni umujyi wa kabiri, kandi kaminuza ya Huye ifitemo ibikorwa byinshi. Ibyo bikorwa rero bikwiye kujyana n’icyerekezo cy’igihugu ndetse n’icyerekezo cy’umujyi wa Huye.”
Yunzemo ati “Turi kurebera hamwe n’inzego zitandukanye icyakorwa kugira ngo ibikorwa remezo by’i Huye byo ku ruhande rwa kaminuza bijyane n’icyerekezo cy’igihugu ndetse n’icy’umujyi wa Huye.”
Inzu za Kaminuza y’u Rwanda ziri mu mujyi i Huye zirashaje muri rusange, ari na yo mpamvu zikwiye kuvugururwa. Uretse ko hari n’izasonzwe no kumara igihe zidakoreshwa, urugero nk’amacumbi y’abarimu.
Muri rusange, kuvugurura inzu za Kaminuza y’i Huye byagombaga gutwara hafi miliyari icyenda, byatumye hemezwa ko bizakorwa mu byiciro.
Icyiciro cya mbere cy’iri vugurura cyatangiye mu mwaka wa 2018. Cyibanze ku kuvugurura amacumbi y’abanyeshuri. Kuyavugurura byarangiye bitwaye miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 hazavugururwa za Laboratwari n’amashuri, bikazatwara miliyari eshatu n’igice y’amafaranga y’u Rwanda. Imirimo iri hafi gutangira kuko kontaro n’abazavugurura izi nyubako iri hafi gukorwa.
Inyubako zizaba zisigaye zose, harimo n’amacumbi y’abakozi ba Kaminuza, zo zizavugururwa mu cyiciro cya gatatu. Biteganyijwe ko na zo zizatwara miliyari eshatu n’igice.