Rutahizamu Jacques Tuyisenge wari umaze umwaka umwe akinira ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, yamaze gutangaza ko yatandukanye na yo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umunyarwanda Jacques Tuyisenge wari umaze umwaka muri Angola mu ikipe ya Petro Atletico de Luanda, yatangaje ko ibye n’iyi kipe byamaze kurangira.
Yagize ati” Nshimishijwe cyane no kuba naragize amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, ni ubunararibonye budasanzwe hamwe namwe, ndabashimira kuba mwarampaye amahirwe yo kwerekana ibyo nshoboye hano, mbifueije amahirwe mu rugendo ruri imbere”
Jacques Tuyisenge wagiye muri iyi kipe avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe, kuko yayitsindiye gusa ibitego bitanu, akaba ubwo duheruka kuganira yaradutangarije ko mu byamugoye ari kugera muri shampiyona yabo atinze ndetse agatinda no gutangira gukina.
Yari yagize ati “Ku ruhande rwanjye shampiyona ntiyagenze uko nabishakaga kuko nayinjiyemo ntinzemo gato, sinakorana n’abandi pre-season, batangira gukina nta byangombwa ndabona, urumva ko habayemo imbogamizi nyinshi, icyo nzi cyo ni uko bishobora kuzatandukana n’umwaka w’imikino utaha kuko nzatangirana n’abandi.”
I feel very grateful to have had an opportunity to be part of The Petro de Luanda family, it’s been a great Experience with you all , Thank you for giving me the chance to fulfill my potential here. I wish you the best in this Continuing Journey. pic.twitter.com/HslSYJLOWm
— Tuyisenge Jacques (@Tuyisenge250) August 24, 2020
Jacques Tuyisenge arerekeza he?
Kugeza ubu Jacques Tuyisenge utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, ari kuvugwa ko amwe mu makipe yo mu Rwanda arimo APR FC yaba yatangiye kumutekerezaho, gusa amakuru atugeraho ni uko afite andi makipe menshi yo hanze mu Rwanda bari mu biganiro, akaba afite icyizere yo yazakina hanze mu mwaka utaha w’imikino.