Twaganiriye na Dr Joseph Ntarindwa, inzobere mu buvuzi bw’impyiko atubwira byinshi ku burwayi bw’impyiko n’uko zisimbuzwa

uburwayi bw'impyiko

Impyiko ni utugingo 2 dusa kandi duteye nk’igishyimbo tuba munda ariko ahagana mu mugongo. Twihishe munsi y’imbavu ziheruka hasi.

Akamaro k’impyiko mu mubiri

  1. Umubiri ni nk’uruganda; kugira ngo ubuzima bukomeze umubiri uhora mu bikorwa bivamo imyanda. Iyo myanda, impyiko ziyivana mu mubiri ziyungurura amaraso. Kimwe n’indi myanda ivuye hanze y’umubiri ikajya mu maraso nayo isohorwa n’impyiko
  2. Impyiko kandi zikora imisemburo ifasha imisokoro yo mu magufa gukora insoro z’amaraso. Zikora n’indi misemburo ifasha mu kubungabunga ubuzima bw’amagufa.
  3. Zigenzura ubwinshi bw’imyunyu n’amazi mu mubiri bigatuma umuvuduko w’amaraso utazamuka cyangwa umanuke.
  4. Mu mikorere yazo kandi zigabaya cyangwa zikongera ubusharire bw’amaraso (acidity) no mu mubiri hose.
  5. Zigira uruhare runini mu gukora isukari ziyikura mubyo kurya bitari ibinyamafufu.
Impyiko zigira uruhare runini mu gusukura no gusohora imyanda mu mubiri

Uburwayi bw’impyiko buterwa n’iki?

Buterwa n’ibintu byinshi bitandukanye:

  • Imiti tunywa ya kizungu cyangwa ya gihanga itandukanye
  • Indwara nka diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso uri hejuru
  • Mikorobi zinjirira mu ruhu cyangwa ahandi hose mu mubiri bishobora gutuma impyiko zangirika bitewe nuko umubiri ugerageza kurwanya izo mikorobi. Iyo ntambara ibera mu maraso ashobora kuyigeza mu mpyiko zikangirika.
  • Hariho n’izituruka ku koko (hereditary), nibindi byinshi.

Umuntu amenya ate ko afite uburwayi bw’impyiko?

Impyiko ishobora kurwara igihe kirekire nta bimenyetso by’uburwayi bigaragaye.

Ni nayo mpamvu ari byiza kwisuzumisha nubwo waba utarwaye bishobotse.

Akenshi iyo uburwayi bugitangira, impyiko zinanirwa gusubiza inyuma proteyine zo mu maraso bigatuma zisohoka mu nkari. Amaproteine mu nkari iyo ari menshi, ubona inkari zifite igifuro, wagira ngo harimo isabune. Ndetse hari igihe haba harimo uturaso duke ushobora kubona ari uko usuzumye muri microscope.

Ibimenyetso bigaragara ari uko impyiko zirushijeho kwangirika:

  • Kubyimba mu maso cyane cyane ari mu gitondo
  • Kubyimba ibirenge.
  • Umuvuduko w’amaraso kuzamuka.
  • Uko ziguma kwangirika noneho umurwayi akumva afite imbaraga nke,
  • Ubushake bwo kurya buragabanuka hakaza isesemi,
  • Uruhu rukuma rukirabura,
  • Kwishima,
  • Kumva uzungera.

Uburwayi bw’impyiko bwavurwa bugakira?

Iyo uburwayi bw’impyiko bumenyekanye hakiri kare bushobora kuvurwa bugakira.

Cyakora iyo impyiko zagiye zangirika buhoro buhoro; nkiyo bitewe na diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso uri hejuru, birakomeye kubisubiza inyuma. Gusa uko kwangirika byahagarikwa cyangwa bikagenzwa buhoro iyo umurwayi avuwe, agakurikiranwa neza atagombye kujya kuri dialyse (soma: diyalize) cyangwa bigatinza igihe cyo kuyikenera.

Dialyse niki?

Dialyse ni uburyo butari karemano bwo kuvana imyanda mu mubiri ubundi bisanzwe bikorwa n’impyiko. Bikorwa iyo impyiko zitagikora akazi kazo neza.

Iyo impyiko zitagikora hari ubundi buryo umurwayi yavurwa?

Umurwayi ufite impyiko zitagikora yahabwa impyiko imwe y’undi muntu.

Iyo abonetse habanza gusuzumwa n’abaganga, niba uramutse uyitanze wabaho usigaranye imwe ntibihungabanye ubuzima bwawe. Kandi uyihabwa nawe, niba impyiko imwe ahawe imuhagije.

Africa Healthcare network
Imashini zitabazwa mu gukora dialysis

Umuntu utanze impyiko agasigarana imwe bimugiraho ngaruka ki?

Iyo bigaragaye ko hari ingaruka byagira atanze imyiko, muri kwa gusuzumwa atarayitanga ntabwo yemererwa kuyitanga.

Dr Joseph Ntarindwa ni umuganga w’inzobere mu byerekeye indwara zo mu mubiri, akagira umwihariko ku mpyiko n’uburwayi bwose bwazo. Uyu muganga mukuru mu ivuriro Africa Healthcare Network Rwanda rifite umwihariko wo gukora diyalize, gusuzuma no kuvura uburwayi bwose bw’impyiko. Bakorera ku Kimihurura, uramutse ubakeneye wabandikira kuri [email protected]

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.