Umuyobozi w’Ikipe ya Musanze, Tuyishime Placide, yitegura guhura n’ikipe ya Gasogi kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatangaje ko abakinnyi be bashyiriweho agahimbazamusyi katigeze gatangwa mu Rwanda.
Ashimangira iyo ntego bihaye, yatanze urugero ku bakinnyi bakinira Musanze FC baranyuze mu ikipe ya Rayon sports, yemeza ko bazabona agahimbazamuski batigeze bahabwa na Rayon Sports ubwo bayikiniraga.
Ati “Abakinnyi bashyiriweho agahimbazamuski kanini katigeze gatangwa mu Rwanda, n’ikimenyimenyi abakiniye Rayon Sports bazabibona, Prime twabashyiriyeho ntabwo bigeze bayihabwa bakiba mu ikipe ya Rayon Sports”.
Uwo muyobozi , nubwo yavuze kuri ako gahimbazamusyi, yirinze kuvuga umubare wako mu buryo bwo kwirinda kwica abakinnyi mu mutwe bakaba bakinana igihunga bitewe n’ubwinshi bw’ayo mafaranga bazahabwa ibyo bikaba byabatera igihunga bakananirwa gutsinda Gasogi.
Ati “Ubundi wirinda kuvuga umubare w’amafaranga mbere y’umukino, mu kwirinda kuba wakwica abakinnyi mu mutwe. Twababwiye ko bagomba gutsinda Gasogi kandi ko twabashyiriyeho agahimbazamuski katigeze gatangwa mu Rwanda akazi gasigaye ni akabo”.
Tuyishime yagaragaje impamvu ku mukino wa Musanze na Gasogi agahimbazamusyi k’abakinnyi kazamuwe cyane.
Agira ati “Ubundi ikipe ya Gasogi n’iya Rayon sports zigira umunwa cyane, udashyizeho agahimbazamuski gatera ishyaka abakinnyi, izo kipe ntiwazikira. Twe twahisemo kwirinda amagambo dutekereza ku bikorwa”.
Ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, Gasogi FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29, aho irusha Musanze FC amanota 3 iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26.