Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Twizerimana Martin Fabrice amaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga wa Police FC, CIP Karangwa Jean Maurice, yavuze ko gusinyisha Martin bisobanuye inzira igana ku gikombe. Yagize ati “Ni byo koko tumaze gusinyisha Twizerimana Martin Fabrice imyaka ibiri. Ni umukinnyi twari dukeneye cyane kandi ukomeye ,navuga ko bitatworoheye kumubona kuko amakipe menshi yamushakaga. Navuga ko twishimiye uyu musore. Gusinyisha Martin bivuze ko natwe dushaka igikombe cya shampiyona.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abandi bakinnyi bari kuganira na Police FC baba abashya ndetse n’abari basoje amasezerano muri iyi kipe.
Twizerimana Martin Fabrice yari asoje amasezerano muri Kiyovu Sports bisa n’aho bananiranwe mu biganiro.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Kiyovu Sports yashakaga guha Miliyoni esheshatu uyu musore agasinya imyaka ibiri ariko we akabaka miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Twizerimana Martin Fabrice yamenyekanye muri Kiyovu Sports, ayivamo yerekeza muri APR FC. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyayigizemo ibihe byiza, iza kumusezerera.
Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kumuha andi mahirwe ayigarukamo, maze ayakoresha neza atuma ahagamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari.