Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye aratangaza ko gusimburana kw’umubare w’abacuruzi batarenga 50% bakorera mu masoko bitazagorana.
Icyemezo cyo gufungura amasoko yose muri rusange gifashwe nyuma y’aho yari amaze iminsi ibarirwa muri 40 afunzwe hagasigara acururizwamo ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kane tariki 30 Mata 2020 rigaragaramo umwanzuro wafashwe uvuga ko amasoko agomba gufungura, bikazubahirizwa guhera tariki 04 Gicurasi 2020 ariko hasimburana umubare utarenga 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye cyaciye kuri televisiyo y’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gicurasi 2020 cyasobanuraga byinshi kuri iyi myanzuro, Minisitiri Hakuziyaremye yijeje ko uwo mwanzuro abacuruzi bazawushyira mu bikorwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Amasoko yari amaze iminsi akora ni ay’ibicuruzwa by’ibiribwa n’ibindi by’ibanze by’isuku, ariko twasanze ko kugira ngo turusheho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 amasoko yemerewe gukora na yo tukagena uko bagomba gukora. Ubu abemererwa gukorera muri ayo masoko ni 50% ariko bashobora no gusimburana. Aho rero kugira ngo bikunde ni uko tuzarushaho gukorana n’abahagarariye amasoko, inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze nk’uko n’ubundi muri ibi bihe twakomeje gukorana. Ni akazi tumaze iminsi dukora no mu masoko yari yemerewe gukora kandi twizera ko n’ubu buryo bushya buje butazagorana”.
Mu masoko atandukanye hari abacuruzi usanga basangiye icyumba bacururizamo kandi ibicuruzwa byabo bitandukanye, hakibazwa uko gusimburana hubahirizwa ya 50% bizakorwa hatabayeho kubangamirana. Minisitiri Soraya yizeza ko hagomba kubaho ibiganiro byihuse n’abahagarariye amasoko, kugira ngo bizarinde akajagari muri iyi gahunda.
Yagize ati: “Iby’abantu bajyaga bakorana begeranye cyane bigomba guhinduka kugira ngo turinde ubuzima bwacu. Nubwo dufunguye ntabwo twifuza gusubira inyuma ku rwego twari tugezeho dukumira iki cyorezo. Aho ni ho tugira ngo dufatanye n’abacuruzi, tubasaba kwihanganira ubu buryo butuma barushaho gukora ariko nanone birinze”.
Minisitiri Soraya avuga ko ubuyobozi bw’aya masoko bwitegura kongera imbaraga cyane cyane muri ibi bihe, aho bazaba bagenzura umunsi ku wundi ko izi ngamba zubahirizwa.
Ku mpungenge z’ibicuruzwa byari bimaze iminsi mu bubiko bishobora kuba bene byo bazasanga byarononekaye, cyangwa byararengeje igihe, Minisitiri Soraya avuga ko nta mpungenge z’uko haba hari aho byaboneka kuko ibyinshi biba ari ibiribwa kandi bikaba biri mu byari byemerewe gucuruzwa.
Yasabye abacuruzi kutibwira ko ingamba zashyizweho zitabibagiza imyitwarire ikwiye kubaranga nko kubahiriza ubuziranenge, kwirinda kuzamura ibiciro ngo buname ku baguzi. Avuga ko gahunda yo gukora ubugenzuzi buhoraho izakomeza.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko ingendo z’indege zikorwa n’abacuruzi bajya mu mahanga kurangura ibicuruzwa zitemewe uretse indege zijya kuzana imizigo gusa. Icyakora yashimangiye ko ababitumizaga mu Mujyi wa Kigali ibijyanwa mu ntara, cyangwa ababihakura babijyana mu mujyi wa Kigali hagiye gushyirwaho amabwiriza yihariye y’uburyo bazajya babikora babifitiye impushya, kugira ngo biborohereze mu kazi kabo.