Tyla umaze gukongeza isi kubera ‘Water’ yasize Burna Boy inyuma yisanga ari gukabakaba kuri Rema ku rubuga rwa Spotify

Umuhanzikazi Tyla wari umugore wa mbere wumviswe kenshi ku rubuga rwa Spotify mu Kwezi kumwe , yamaze guhigika Burna Boy ku mwanya wa Kabiri w’abantu bumviswe inshuro nyinshi mu gihe cy’Ukwezi kumwe.

Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal ukomoka muri Afurika y’Epfo akomeje guhesha ishema no gukuraho uduhigo tw’abahanzi batandukanye byumwihariko muri Afurika abikesha indirimbo yise ‘Water’.

Uyu muhanzikazi uri mu bahatanye mu bihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Performance, akomeje guca uduhigo twinshi ku mbuga zose aho ku rubuga rwa Spotify arimo asatira umwanya wa mbere mu bahanzi bumvishwe inshuro nyinshi mu kwezi kumwe.

Tyla ubu ari ku mwanya wa Kabiri aho arya isata burenge Rema uyoboye uru rutonde. Tyla kandi akaba ariwe muhanzikazi uyoboye abandi bagore kuri uru rutonde ku myaka 21 gusa amaze abonye izuba.

Tyla aherutse kuba uwa Gatatu mu bahanzi bo muri Afurika babashije kuza mu myanya ya hafi ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe ku rubuga rwa Billboard kandi nabwo abikesha indirimbo ye Water.
Urutonde rw’abahanzi bumvishwe cyane mu kwezi kumwe ku rubuga rwa Spotify ruriho :1. Rema – 34.3 million , 2. Tyla – 29.4M , 3. Burna Boy – 18.9 million , 4. Tems – 15.05M , 5. Libianca – 12.2M , 6. Ayra Starr – 11.5M , 7. CKay – 11.1M , 8. Wizkid – 9.46M , 9. Fireboy – 8.8M , 10. Soolking – 8.3M , 11. Davido – 7.8M

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.