U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yemeje ko igihugu cy’u Bubiligi cyahamagaje Abadipolomate bacyo babiri, bazira kuba barateguye igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, bakabikora ku munsi utari wo.

Ubusanzwe abasirikare b

Ubusanzwe abasirikare b’Ababiligi bibukwa tariki ya 08 Mata buri mwaka. Izi nkingi zihagarariye abo basirikare uko ari 10

Abo Badipolomate barimo uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare hamwe n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bakaba barateguye ibikorwa byo kwibuka abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa LONI biciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyokwibuka abo basirikare ubusanzwe kiba tariki ya 08 Mata buri mwaka, ndetse kikanitabirwa n’inzego z’ubuyobozi zinyuranye, ariko bo ngo bagiteguye tariki ya 06 Mata 2020 nk’uko itangazo rya MINAFFET ribigaragaza. MINAFFET yatangaje ko ibyo byakozwe itabanje kubimenyeshwa nk’uko bisanzwe bigenda.

Nyuma y’uko icyo gikorwa kiba ku itariki ya 06 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije igihugu cy’u Bubiligi ko itabyishimiye, ari na cyo cyatumye abo Badipolomate bahamagazwa n’igihugu cyabo.

Ibikorwa byo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, biba buri mwaka ku itariki ya 07 Mata, nyuma izindi gahunda zo kwibuka zigategurwa n’ababyifuza bafatanyije n’inzego za Leta bireba.

Bimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara muri icyo gihe cy’icyunamo nko kururutsa ibendera ry’igihugu rikagezwa muri ½ biteganywa n’itegeko, ariko ntibishobora gukorwa hadakurikijwe amabwiriza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.