Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko tariki 24 Nzeri 2020 yakiriye imbangukiragutabara 40 u Rwanda rwahawe n’u Bubiligi binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’Ababiligi (Enabel).
Izo mbangukiragutabara 40 zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari ebyiri zikazahabwa ibitaro by’uturere byo hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, wavuze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yashimye iyo nkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda kuko zizafasha u Rwanda guteza imbere ibyerekeranye n’ubuvuzi no guhangana n’indwara zitandukanye harimo n’ibyorezo.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoit Ryelandt, yasobanuye ko iyo nkunga yatanzwe y’imbangukiragutabara yari iri mu masezerano u Bubiligi bwagiranye n’u Rwanda yerekeranye no guteza imbere ibyerekeranye n’ubuzima.
Yagize ati “Guteza imbere ubuzima ni imwe mu nkingi iri mu masezerano y’imyaka itanu y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bubiligi, kuva muri 2019 kugeza muri 2024. Izi mbangukiragutabara 40 zagombaga gutangwa muri icyo gihe cyose amasezerano azamara, ariko twasanze ari ingenzi kuzitanga zose icyarimwe muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’izindi ndwara zitandukanye.”
Izi mbangukiragutabara zitezweho koroshya ibibazo byabagaho byo kugeza abarwayi kwa muganga, bityo umubare w’abapfa kuko batagereye kwa muganga ku gihe ugabanuke, nk’uko biri mu ntego zo guteza imbere ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga.
Usibye izii mbangukiragutabara 40, u ubiligi bufie ibindi bikorwa burimo gukora bigamije guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda, harimo kubaka ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge, kubaka ibigo nderabuzima muri Kigali, ndetse n’izindi Porogaramu zitandukanye zorohereza abantu kubona ubuvuzi bw’ibanze.