U Bufaransa: Indi nkongi y’umuriro yibasiye kiriziya

Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Pierre na Mutagatifu Paul yo muri Nantes mu Bufaransa yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Kiliziya ikomeye kandi imaze imyaka myinshi yafashwe n

Kiliziya ikomeye kandi imaze imyaka myinshi yafashwe n’inkongi y’umuriro

Abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro babarirwa muri 60 ubu ni bo bari kugerageza kuzimya uwo muriro nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyo nkongi y’umuririo ariko hatangiye iperereza.

Gusa si ubwa mbere iyi kiriziya ifashwe n’inkongi y’umuriro kuko no mu mwaka 1972 byabayeho igisenge cyose kikangirika bigafata imyaka itanu yo kucyubaka.

Ibi bibaye mu gihe umwaka ushize na bwo indi kiliziya ikomeye mu Bufaransa ya Notre Dame de Paris, mu murwa mukuru yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.