U Buhinde bwageze ku mwanya wa 4 mu kugira abanduye Covid-19 benshi ku isi

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, u Buhinde bwagize abantu basaga ibihumbi 297 bamaze kwandura Covid-19, bituma buba ubwa 4 nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil n’u Burusiya.


Minisiteri y’Ubuzima mu Buhinde, ivuga ko mu masaha 24 gusa, handura abasaga ibihumbi 10. Abasaga ibihumbi umunani bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

Nubwo bimeze bityo ariko, gahunda ya Guma mu Rugo ntiyigeze ishyirwamo imbaraga muri iki gihugu, ndetse kuri ubu n’aho bagerageje kuyikora batangiye gusubira mu mirimo ya buri munsi ku buryo busanzwe.

Abaganga, bavuga ko bamaze kurushwa imbaraga n’umubare w’abarwayi bakira buri munsi. Dr Devenu Jaune wo mu bitaro bya Max Super Speciality biherereye mu mujyi wa New Dehli, mu kiganiro na AFP yagize ati: “Turifuza ko ibintu byagenda neza, ariko kuri ubu, twiteguye akaga, haba ku byo tubonesha amaso cyangwa mu byo umuntu yabasha gutekereza. Biragaragara ko igihugu cyacu kigiye guhura n’ibibazo bikomeye”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.